Mu marushanwa ya Made in Rwanda , mu cyiciro cy’inganda, uruganda rwa Cimerwa rwatsinze Cetraf yari iri imbere y’abafana bayo, Penaliti 5-3 nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Wari umukino wa kimwe cya kabiri ubera kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022 guhera saa cyenda n’igice.
Cetraf y’i Musanze yari yakinnye uyu mukino imbere y’abafana bayo bari bakubise buzuye Stade mu myambaro isa, imifanire ubona bitoje neza.
Umukino warangiye ari 0-0, amakipe yombi yitabaza Penaliti, Cimerwa yinjiza Penaliti 5, Cetraf ihusha Penaliti imwe , binatuma itirirwa itera penaliti ya 5, umukino urangira ari Penaliti 5-3.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022. Uzabera kuri Stade Ubworoherane, uhuze uruganda rwa Cimerwa n’urwa Almaha rwo rwasezereye Kinazi Cassava Plant ruyinyanyigiye 5-1.
Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge hakorwa ibikorwa bitandukanye biteganyijwe kuva ku wa 14 Nzeri kugeza ku wa 14 Ukwakira 2022.
Ikibuga cyari umutuku, amabara aranga uruganda rwa CETRAF rwega inzoga
CETRAF FC yari ifite abafana benshi cyane bari bambaye ibisa ndetse bahuje imifanire ku buryo wabonaga biryoheye ijisho
11 CETRAF FC yabanje mu kibuga
11 CIMERWA yabanje mu kibuga
Hagati hari Tuyishimire Placide, umuyobozi w’Uruganda CETRAF
/B_ART_COM>