Made in Rwanda Cup:Almaha yanyagiye Kinazi Cassava Plant, igera ku mukino wa nyuma

Mu marushanwa ya Made in Rwanda , mu cyiciro cy’inganda, uruganda Almaha rwanyagiye Kinazi Cassava Plant 5-1, rugera ku mukino wa nyuma.

Wari umukino wa kimwe cya kabiri ubera kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022 guhera saa saba n’igice z’amanywa.

Almaha niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinze na kapiteni wayo Niyonzima Felix. Umunyezamu wa Almaha yaje kubona ikarita itukura igice cya mbere kigeze hagati, bituma Almaha isigarana abakinnyi 10 mu kibuga ariko ntibyayica intege.

Benedata Emmanuel niwe winjije ibitego 2 byakurikiyeho naho Niyitegeka John winjiye asimbuye atsinda ibindi 2.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022. Uzabera kuri Stade Ubworoherane, uhuze uruganda rwa Cimerwa n’urwa Almaha rwo rwasezereye Cetraf FC kuri Penaliti 5-3.

Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge hakorwa ibikorwa bitandukanye biteganyijwe kuva ku wa 14 Nzeri kugeza ku wa 14 Ukwakira 2022.

Ibyo wamenya kuri Almaha

ALMAHA FOR INDUSTRY CO LTD, ni uruganda Nyarwanda rukora Frigo, Gas Cooker, Solar water heater,Paper cups,……….byose muri Brand ya FLORSA.

Almaha iherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu karere ka Bugesera.
Frigo, Gas Cookers ndetse n’ibindi bikoresho byose bya Almaha bizwi ku izana ry’ubucurizi rya FLORSA biboneka mu maguriro acuruza ibikoresho bya electronic mu Rwanda hose, ndetse na water heater ziboneka muma quincaillerie.

11 Almaha yabanje mu kibuga

11 Kanazi Cassava Plant yabanje mu kibuga

Nubwo umunyezamu wa Almaha yabonye ikarita itukura, ntibyayibujije gutsinda ndetse inanyagiye Kinazi Cassava Plant FC

Niyonzima Felix niwe wafunguye amazamu

Benedata Emmanuel watsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Mushimiyimana Eric ushinzwe marketing muri Almaha

Karera Kayihura ushinzwe ubucuruzi hagati ya Almaha n’ibindi bigo

Niyitegeka John winjiye asimbuye agatsinda ibitego 2

Byari ibyishimo ku bakinnyi no kuri bamwe mu bayobozi ba Almaha bari baherekeje iyi kipe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo