Rutahizamu w’Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga yasinyiye Rayon Sports amezi 6 nyuma yo kuyigarukamo bwa kabiri.
Ni amasezerano yasinye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 nibwo Luvumbu yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Luvumbu agarutse muri Rayon Sports nyuma y’ukoyayiherukagamo muri 2021.
Luvumbu yari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda .Muri 2013 yakiniye AS Lojolu yo muri Congo, ayivamo ajya muri AS Vita Club. Muri 2017- 2019 yakinnye muri Royale Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi. Yayivuyemo ajyamuri AS FAR yo muri Maroc. Yakiniye kandi Youssoufia Berrechid yo muri Maroc. Yavuye muri Rayon Sports yerekekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto.
/B_ART_COM>