Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe nyuma y’uko itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu.
Gutsindwa kwa APR FC byaje bikurikira gusezererwa muri CAF Champions League itarenze ijonjora rya mbere no kuba iyi kipe imaze iminsi itsinda bigoranye muri Shampiyona.
Mu butumwa yoherereje abanyamakuru ba Radio Rwanda mu kiganiro "Urubuga rw’Imikino" cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yashimangiye ngo bataraha abakunzi bayo ibyishimo babagomba, yizeza ko bari gushaka igisubizo kirambye.
Yagize ati "Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye."
Uyu muyobozi yashimangiye ko ikinyabupfura ari yo nkingi ya byose kandi ko abakinnyi ba APR FC bakinira ikipe y’Ingabo.
"Nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye" - Lt Gen Muganga Mubarakh.
Mu butumwa bwe yohereje mu URUBUGA RW'IMIKINO, yashimangiye ko "discipline" ari yo nkingi ya byose. pic.twitter.com/LMn9lDyZfP
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) October 8, 2022
Kuri ubu, APR FC ifite amanota atandatu mu mikino itatu ya Shampiyona, ni mu gihe ifite undi mukino w’ikirarane izahuramo na Police FC.
Ku munsi wa gatanu wa Shampiyona uzakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 2022, APR FC izakira Marines FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Bugesera FC
/B_ART_COM>