Mu gihe umusaruro wo mu kibuga ukomeje kuba mubi, ibibazo bya Liverpool byiyongereyeho kuvunikisha ba myugariro babiri ngenderwaho; Trent Alexander-Arnold na Joel Matip, bashobora kumara hanze ibyumweru bibiri.
Alexander-Arnold ukina inyuma iburyo akaba yaravunitse akagombambari na mugenzi we, Matip ukina hagati mu bwugarizi, we akaba yaragize ikibazo mu mpfundiko, ntibasoje umukino wa Arsenal ku Cyumweru.
Undi wavunikiye muri uwo mukino ni rutahizamu uca ku mpande, Luis Diaz, we wagize ikibazo cy’ivi ndetse azageza mu Ukuboza atarongera gukina.
Liverpool iheruka gutsindwa ibitego 3-2 na Arsenal iyoboye Premier League.
Umusaruro w’uyu mukino wabereye kuri Emirates Stadium watumye ikipe itozwa na Jurgen Klopp igera ku mwanya wa 10, irushwa amanota 14 n’ikipe ya mbere.
Mbere y’uko uku kwezi k’Ukuboza kurangira, Liverpool igomba gukina indi mikino itandatu irimo uwo izakiramo Manchester City ku Cyumweru saa Kumi n’imwe n’igice.
Abandi bakinnyi bari bamaze iminsi badakina kubera imvune ni Arthur Melo, Alex Oxlade-Chamberlain na Naby Keita bakina hagati, kongeraho myugariro w’ibumoso Andrew Robertson.
Curtis Jones yagarutse mu myitozo nyuma yo kugira ikibazo mu mpfundiko ndetse ashobora gukina umukino wa Rangers muri Champions League ku wa Gatatu.
Joel Matip yongeye kuvunika, kuri ubu Liverpool igejeje barindwi bafite imvune