Abakinnyi babiri bakomeye muri Paris Saint Germain, Lionel Messi na Kylian Mbappé Lottin, ntibavuga rumwe ku hazaza ha mugenzi wabo, Neymar, muri iyi kipe.
Ahazaza ha Neymar muri Paris Saint Germain ni ingingo ikomeye yakomeje kugarukwaho mu byumweru bike bishize ndetse hari amakuru avuga ko iyi kipe yiteguye kwakira amafaranga y’indi yagaragaza ko imwifuza.
Hagati aho, Umufaransa Kylian Mbappé we yamaze gushyira hasi ibirenge muri PSG ubwo yasinyaga imyaka itatu, yongera amasezerano nyuma yo gutera umugongo Real Madrid yamwifuzaga bikomeye.
Amakuru atandukanye avuga ko Mbappé yahawe ububasha bwo kugira ijambo mu kwiyubaka kwa PSG ndetse yumva iyi kipe yakwitwara neza idafite Neymar kubera "ikinyabupfura cye gike."
Imyitwarire y’uyu Munya-Brésil hanze y’ikibuga yibanzweho cyane mu myaka mike ishize kuva ageze mu murwa mukuru w’u Bufaransa.
Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne cyatangaje ko Messi atemeranya n’igitekerezo cyo kureka Neymar akagenda muri uyu mwaka w’imikino.
Messi afitanye umubano wihariye na Neymar mu myaka mike ishize ndetse amakuru avuga ko yumva uyu Munya-Brésil agifite byinshi byo guha iyi kipe ikinira kuri Parc des Princes.
Neymar ntiyahiriwe cyane n’umwaka ushize w’imikino wa 2021/22 kuko yatsinzemo ibitego 13, atanga imipira umunani yavuyemo ibitego kuri bagenzi be mu mikino 28 yagaragayemo.
/B_ART_COM>