Ikipe ya Task Force yatsinze iy’abasirikare bo ku cyicaro gikuru (Gen. Headquarter) ibitego 2-1, ihita yerekeza muri 1/2 cy’irushanwa ryo kwibohora , Liberation Cup.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu gatatu tariki 21 Kamena 2023 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa yine z’amanywa.
Ibitego byose byo muri uyu mukino byinjiye kuri Penaliti. Task Force niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere, Gen. Head. icyishyura mu gice cya kabiri. Umukino ujya kurangira, Task Force yatsinze igitego cya kabiri, ihita ikatisha itike ya 1/2.
Muri 1/2, Task Force izahura n’ishuri rikuru rya Nasho. Nasho yo yageze muri 1/2 itsinze abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) iyitsinze 3-0 kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2023.
Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 20 aturuka mu mitwe (units) y’ingabo za RDF agabanywa mu matsinda ane.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo ribayeho bwa mbere bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.
Undi mukino wa 1/2 uzahuza Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) na Special Operation Forces.
11 Task Force yabanje mu kibuga
11 abasirikare bo ku cyicaro gikuru (Gen. Head. yabanje mu kibuga)
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>