Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe , Special Operation Forces (SOF) bageze ku mukino wa 1/2 cy’irushanwa ryo kwibohora , Liberation Cup. basezereye Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) babatsinze 2-0.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu gatatu tariki 21 Kamena 2023 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa munani z’amanywa.
Muri 1/2, Special Operation Forces izahura n’ Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yo yasezereye Military Police iyitsinze 2-1.
Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 20 aturuka mu mitwe (units) y’ingabo za RDF agabanywa mu matsinda ane.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo ribayeho bwa mbere bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.
Undi mukino wa 1/2 uzahuza Task Force n’Ishuri rya Nasho.
Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) babanje mu kibuga
Umunyamakuru Reagan Rugaju wa RBA niwe utoza Special Forces
11 Special Operation Forces (SOF) babanje mu kibuga
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>