Liberation Cup:Abarinda Perezida Kagame batsinze Military Police bagera muri 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo kwibohora isezereye Military Police iyitsinze 2-1.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu gatatu tariki 22 Kamena 2023 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa munani z’amanywa.

Military Police niyo yafunguye amazamu mu minota ya mbere y’umukino. ’Republican Guard Rwanda’ bacyishyuye igice cya mbere kigana ku musozo, kirangira ari 1-1.

Igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Muhire winjiye asimbuye, atsinda igitego ku munota wa nyuma w’umukino.

Muri 1/2, Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) izahura na Special Operation Forces. Aya makipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’intwari. Ni igikombe cyegukanywe na ’Republican Guard’.

Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 20 aturuka mu mitwe (units) y’ingabo za RDF agabanywa mu matsinda ane.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo ribayeho bwa mbere bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.

Undi mukino wa 1/2 uzahuza Task Force n’Ishuri rya Nasho.

Uko Rep. Guard yishyuye igitego yari yabanjwe mu minota ya mbere y’umukino kuri coup franc yatewe neza na Bushayija

I bumoso hari Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’abarinda Perezida Kagame na we yari yaje....i buryo hari Major Faustin Kabera ushinzwe imikino muri barinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi, na we wari waje gushyigikira abasore be

Bushayija watsinze igitego cya mbere cya Rep. Guard agerageza gushakisha icy’intsinzi

Peter, rutahizamu wa Rep. Guard yakoze iyo bwabaga

Abatoza ba Rep. Guard biga amayeri yo gushaka igitego cy’intsinzi bashatse n’imbaraga nyinshi cyane kuva babanjwe igitego

Muhire winjiye asimbuye akazonga ba myugariro ba Military Police kugeza atsinze igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’umukino

Uko igitego cya 2 cya RG cyinjiye mu izamu

Umutoza wa Military Police ntiyumvaga uko atsinzwe umupira ugeze ku munota wa nyuma

Abakinnyi ba Military Police nabo bacitse intege nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi mu minota 90 ariko bagatsindwa ku munota w’inyongera w’umukino

Peter, rutahizamu wa Rep. Guard yishimana na Peter, umukunzi ukomeye w’iyi kipe akaba na Perezida w’ abafana ba Rep. Guard

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo