Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) ikomeje kwitwara neza mu irushanwa ryo kwibohora aho batsinze ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako 2-0.
Hari mu mukino usoza imikino ibanza y’amatsinda wabaye kuri uyu wa gatanu 19 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Bugesera guhera saa sita n’igice.
Iri rushanwa rishya ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) biteganijwe ko rizasozwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023 rigendanye n’isabukuru yo 29 y’Umunsi wo Kwibohora.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo rizaba ribayeho bwa mber bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.
Imikino yo kwishyura y’amatsinda iteganyijwe gutangira tariki 29 Gicurasi 2023.
Muri iri tsinda, Rep.Guard iri kumwe na Divion ya 2 y’ i Musanze, Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery) ndetse n’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako.
11 Rep. Guard yabanje mu kibuga bari kumwe na Perezida w’iyi kipe Major Kabera
11 ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako ryabanje mu kibuga
I bumoso hari Major Eugene ukunda guherekeza iyi kipe aho yakiniye hose, hagati hari Gasana, umwe mu batoza iyi kipe ya Rep. Guard..i buryo hari Peter, Perezida w’abafana b’ikipe ya Rep. Guard yishimira intsinzi yavuye muri uyu mukino utari woroshye
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>