Liberation Cup:Abarinda Perezida Kagame batsinze Division ya 2 (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) ikomeje kwitwara neza mu irushanwa ryo kwibohora aho batsinze Division ya 2 ikorera mu Karere ka Musanze ibitego 4-1.

Hari mu mukino ufungura iri rushanwa wabaye kuri uyu mbere tariki 15 Gicurasi 2023 kuri Stade Ubworoherane guhera saa yine n’igice.

Iri rushanwa rishya ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) biteganijwe ko rizasozwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023 rigendanye n’isabukuru yo 29 y’Umunsi wo Kwibohora.

Ni nyuma y’amarushanwa yateguwe ndetse akagenda neza mu mikino yahuje imitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2022/2023 yasojwe ku ya 31 Mutarama 2023, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali Jean Bosco Kazura yasabye ko hatangizwa irushanwa ry’Igikombe cyo Kwibohora.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo rizaba ribayeho bwa mber bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.

Muri iri tsinda, Rep.Guard iri kumwe na Divion ya 2 y’ i Musanze, Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery) ndetse n’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako.

11 Rep. Guard babanje mu kibuga

11 Division ya 2 yabanje mu kibuga

Abatoza ba Rep. Guard

Umutoza wa Division ya 2 ikorera i Musanze

Abakinnyi ba Rep. Guard bishimira igitego cya mbere

Hakim, kapiteni wa Rep. Guard

Marcel utoza Rep. Guard

Gasana umwe mu batoza ba Rep. Guard aganira na Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide (i buryo) wari waje kureba uyu mukino

I bumoso hari Major. Kabera Faustin ukuriye ikipe ya Rep. Guard, hagati ni Perezida wa Musanze FC akana na nyiri uruganda CETRAF ltd, i buryo hari Major Fred na we wari waherekeje iyi kipe i Musanze

Cangirangi usanzwe ari umufana ukomeye wa Musanze FC, yari yaje gushyigikira Division ya 2...Yabanje gususurutsa abayobozi bari kuri uyu mukino

Kimwe mu biba bigenderewe muri iyi mikino ni uguhatana no gusabana hagati y’abasirikare

I buryo hari Peter, Perezida w’abafana ba Rep. Guard yishimiye intsinzi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo