Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) batsinze iy’abarashisha imbunda ziremereye (Artillery) 2-1 mu mukino wari ukomeye ndetse ari ishiraniro.
Hari mu mukino wo kwishyura w’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023 mu Bugesera guhera saa sita n’igice.
Ikipe ya ’Republican Guard Rwanda’ (RG) niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndagijimana Peter kuri Penaliti yabonetse mu gice cya mbere. Artillery yishyuye igitego igice cya kabiri kigitangira biba 1-1 ariko Madjidi wa ’Republican Guard Rwanda’ (RG) ashyiramo igitego cyahesheje amanota 3 ikipe ye.
Ni umukino abakinnyi ba ’Republican Guard Rwanda’ (RG) barangije ari 10 kuko myugariro wayo Moses yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 87 asohoka mu kibuga.
Muri iri tsinda, Rep.Guard iri kumwe na Divion ya 2 y’ i Musanze, Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery) ndetse n’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Gutsinda uyu mukino byatumye amakipe yombi anganya amanota 15, gusa ’Republican Guard Rwanda’ (RG) isigaranye imikino ibiri (uwo izakiramo Gako n’uwo izakiramo Division II) yo muri iri tsinda naho Artillery ikaba isigaje umukino umwe izasuramo Nyakinama.
Iri rushanwa rishya ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) biteganijwe ko rizasozwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023 rigendanye n’isabukuru yo 29 y’Umunsi wo Kwibohora.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka ari na ryo rizaba ribayeho bwa mbere bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.
11 Rep. Guard yabanje mu kibuga
11 Artillery yabanje mu kibuga
Major Kabera ukuriye ikipe ya Rep. Guard asuhuzanya na Kapiteni wayo Hakim
Uwikunda Samuel niwe wayoboye uyu mukino
Kimwe mu bitego byari byabazwe Rep. Guard yahushije
Museveni wahoze atoza Heroes FC niwe utoza Artillery
Marcel, umwe mu batoza ba Rep. Guard atanga inama ku bahungu be
Harimo guhatana gukomeye
Peter, rutahizamu wa Rep. Guard uri no mu bagenderwaho mu gushaka ibitego
Madjidi wari wazonze abakinnyi ba Artillery akaza no kubatsinda igitego cya 2
Uko Peter yinjije igitego cya mbere cya Rep. Guard
Igice cya kabiri kigitangira, Artillery bishyuye igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere
Umutoza Gasana aganiziriza myugariro Moses
Madjidi (numero 9) yishimira igitego cyahesheje amanota 3 ikipe ye ndetse bikayongerera amahirwe yo kuba yazamuka mu itsinda ari iya mbere
Peter uri mu bafana bihebeye ikipe ya Rep. Guard ndetse akayiherekeza ku mikino yose harimo n’iyo mu Ntara
Rep. Guard bakinnye iminota ya nyuma y’umukino ari 10 nyuma y’uko myugariro wabo Moses ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye umutuku, asohoka mu kibuga
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE