Liberation Cup:Abarinda Perezida Kagame batsinze abarashisha imbunda ziremereye muri Volleyball (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) y’umukino wa Volleyball ikomeje kwitwara neza mu irushanwa mu irushanwa ryo kwibohora.

Kuva iri rushanwa ryatangira tariki 5 Gicurasi 2023, ikipe ya Volleyball ya RG ntiratsindwa na rimwe dore yabashije gutsinda amakipe yose bahuye mu itsinda barimo.

Mu mikino ibanza batsinze Nyakinama seti 3-0, batsinda ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery) seti 3-0, batsinda Divion ya II seti 3-0, banatsinda Gako Seti 3-1.

Mu mikino yo kwishyura yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023, ikipe ya Rep. Guard yatsinze Nyakinama Seti 3-0 mu mukino wabereye mu ishuri rya Nyakinama guhera saa yine z’amanywa.

Umukino wundi wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, Rep. Guard batsinze ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery) Seti 3-0 mu mukino wabereye mu Bugesera guhera saa yine z’igitondo.

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) ya Volleyball ninayo yari yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup) ryasojwe tariki 31 Mutarama 2023.

Ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG)

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo