Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatangiye neza imikino yo kwishyura y’amatsinda mu irushanwa ryo kwibohora basubira abo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze ibitego 6-0.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023 ku kibuga cya Nyakinama guhera saa tanu z’igitondo.
Igikombe cyo Kwibohora kandi ni irushanwa rigamije kongera ubusabane n’ubufatanye hagati y’abaturage b’abasivili n’ingabo zishinzwe kubacungira umutekano no kubarinda.
Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.
Ku mukino wa kabiri yo kwishyura w’amatsinda muri iri rushanwa,Rep. Guard, izahura n’ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery).
11 Nyakinama yabanje mu kibuga
11 Rep. Guards yabanje mu kibuga
I bumoso hari Major Kabera ukuriye ikipe ya Rep. Guards...Uwambaye ishati ni Peter ukuriye abafana ba Rep. Guards
Major Fred ukunda guherekeza ikipe ya Rep. Guards aho yakiniye hose
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>