Liberation Cup:Abarinda Perezida Kagame bakomeje kwitwara neza muri Volleyball (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) y’umukino wa Volleyball ikomeje kwitwara neza mu irushanwa mu irushanwa ryo kwibohora.

Kuva iri rushanwa ryatangira tariki 5 Gicurasi 2023, ikipe ya Volleyball ya RG ntiratsindwa na rimwe dore yabashije gutsinda amakipe yose bahuye mu itsinda barimo.

Mu mikino ibanza batsinze Nyakinama seti 3-0, batsinda ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery) seti 3-0, batsinda Divion ya II seti 3-0, banatsinda Gako Seti 3-1.

Mu mikino yo kwishyura yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023, ikipe ya Rep. Guard yatsinze Nyakinama Seti 3-0 mu mukino wabereye mu ishuri rya Nyakinama guhera saa yine z’amanywa.

Ku mukino wa kabiri yo kwishyura w’amatsinda muri iri rushanwa,Rep. Guard, izahura n’ikipe y’abasirikare b’u Rwanda barashisha imbunda ziremereye (Artillery).

Igikombe cyo Kwibohora kandi ni irushanwa rigamije kongera ubusabane n’ubufatanye hagati y’abaturage b’abasivili n’ingabo zishinzwe kubacungira umutekano no kubarinda.

Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) ya Volleyball ninayo yari yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup) ryasojwe tariki 31 Mutarama 2023.

Ikipe ya Rep. Guard

Ikipe y’ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo