Liberation cup 2025: Republican Guard yegukanye igikombe cya Volleyball (AMAFOTO)

Ikipe y’umukino w’intoki, Volleyball y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yegukanye igikombe cy’uyu mwaka itsinze iy’ishuri rya Gisirikare rya Nasho seti 3-1 mu mukino wa nyuma mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup".

Uyu wa nyuma wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 1 Nyakanga 2025 , ubera muri Petit Stade i Remera guhera saa munani z’umugoroba.

Rep. Guard yari yageze ku mukino wa nyuma isereye ishuri rya gisirikare rya Gako naho Nasho isezerera Task Force.

Seti ya mbere, yatsinzwe na Rep. Guard ku manota 25 kuri 20 ya Nasho . Iya kabiri nayo yegukanywe na Rep. Guard ku manota 25 ku manota 20 ya Nasho. Seti ya Gatatu yegukanwe na Nasho ku manota 29 kuri 27 ya Rep. Guard. Seti ya kane yegukanywe na Rep. Guard ku manota 25 kuri 25 ya Nasho ihita inegukana igikombe.

Uyu mwaka iri rushanwa riri gukinwa mu mikino ine: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Netball.

Ryatangiye tariki 18 Mata 2025 rizasozwa kuri uyu wa Kane 3 Nyakanga 2025 ari nabwo Rep. Guard Rwanda ishyikirizwa igikombe yegukanye nyuma y’umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru uhuza Rep. Guard Rwanda na Division ya 3 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi.

Ikipe ya Nasho

Ikipe ya Republican Guard Rwanda

Abatoza b’ikipe ya Rep. Guard Rwanda

Fidele, umutoza wungirije w’ikipe ya Volleyball ya Rep. Guard Rwanda

Col. Lydia Bagwaneza na we yakurikiye uyu mukino

Abafana bari baje gufana ikipe ya Rep. Guard Rwanda

Hagati hari Gasana , umutoza wungirije mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Rep. Guard wari waje gushyikira bagenzi be ku mukino wa nyuma

Major Kabera yashyigikiye ikipe kuva umukino utangiye kugeza igikombe bacyegukanye

Ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana igikombe

Bashimira Peter (wambaye umweru n’isaha) ku ruhare rukomeye rwo gushyira hamwe abafana ba Rep. Guard haba mu gufana ikipe ya Volleyball ndetse n’iy’umupira w’amaguru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo