Liberation Cup 2025:Ikipe ya Rep. Guard yanganyije na Division ya 4, ihita ikatisha itike ya 1/4

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yanganyije na Diviziyo ya Kane igitego 1-1 mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup", ishimangira umwanya wa mbere mu itsinda rya gatatu, inabona itike ya ¼ cya Liberation Cup 2025.

Uyu mukino wari wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025 guhera saa yine n’igice.

Ni umukino watangiye utuje amakipe yombi yigana ariko uko iminota yicumaga, Diviziyo ya Kane yinjiraga mu mukino.

Ku munota wa 20, yazamukanye umupira yihuta, Dushiminana Aime acenga cyane yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye, umunyezamu Mugabo Eric ntiyafata umupira ngo awukomeza uruhukira mu nshundura.

Mu minota 25, Republican Guard yatangiye gusatira cyane ishaka kwishyura. Ku munota wa 29, yabonye coup franc nziza bayiteye umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Wasubiye imbere baragundagurana, umusifuzi Ngabonziza Jean Paul atanga penaliti. Yatewe neza na Shema Mike yishyura igitego cya mbere, ku munota wa 32.

Muri iyi minota umukino washyushye amakipe yombi arasatirana ashaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 40, Diviziyo ya Kane yazamutse neza ariko Nsingizumukiza Eric yahushije igitego cyari cyabazwe aho yasigaranye n’umunyezamu bonyine ananirwa gushyira umupira mu nshundura.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Republican Guard yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Ndagijimana Pierre, yinjira mu kibuga asimbuye Mutabazi Jean Claude.

Iki gice cyarimo ishyaka ryinshi, ari nako amakipe yombi akomeza gusatirana ariko RG yahushaga uburyo bukomeye kurusha ubwo Diviziyo ya Kane yabonaga.

Iyi kipe yakomeje kwiharira cyane umupira inahusha ibitego byinshi kuko umunyezamu Ngarambe Renson yayiberaga ibamba.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Rep. Guard yahise igira amanota 13 iyobora itsinda rya gatatu.Division ya 4 ifite amanota 7, ikipe y’abasirikare barashisha imbunda ziremereye (Artillery) ifite amanota 6 naho DI ifite amanota 3.

Republican Guard yashimangiye kuzasoza imikino iyoboye itsinda rya gatatu, mu gihe Diviziyo ya Kane izategereza umukino wa nyuma izahuramo na Defence Intelligence (DI) tariki ya 16 Kamena 2025.

Uyu mwaka iri rushanwa riri gukinwa mu mikino ine: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Netball.
Ryatangiye tariki 18 Mata 2025 rizasozwa tariki 3 Nyakanga 2025.

Abakinnyi Division ya 4 yabanje mu kibuga

Ikipe ya Rep. Guard Rwanda

Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’abarinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru yarebye uyu mukino

Gasana, umutoza wungirije w’ikipe ya Rep. Guard Rwanda

Thierry Hitimana , umutoza mukuru w’ikipe ya Rep. Guard Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo