Liberation#30:Abasirikare barinda Perezida Kagame batsinze Div 3 bagera ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze iya Division ya 3 ibitego 3 -0 bagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya gisirikare ry’igikombe cyo kwibohora (Liberation Cup Tournament) ku nshuro ya 30.

Ni umukino wa kimwe cya kabiri wabaye kuri uyu wa kane tariki 30 Gicurasi 2024 wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’umugoroba.

Division ya 3 ibarizwa i Rubavu yageze muri 1/2 ikuyemo Task Force mu gihe Rep. Guard Rwanda yo yasezereye Military Police.

Shema Mike niwe wafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsindishije umutwe, igice cya mbere kirangira ari 1-0. Ndagijimana Pierre niwe watsinze icya kabiri. Umukino ujya kurangira, Mutabazi atsinda icya gatatu.

Ku mukino wa nyuma, Rep. Guard izahura n’igomba kuva hagati ya Nasho na Gabiro. Ni umukino wa kimwe cya kabiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024.

Mbere y’uko umukino utangira, babanza kuza guha ’Morale’ bagenzi babo baba babahagarariye mu kibuga

I bumoso hari Major Kabera ushinzwe imikino muri Rep. Guard Rwanda naho i buryo ni Gasana, umutoza wungirije

11 Division ya 3 yabanje mu kibuga

11 Rep Guard yabanje mu kibuga

Uko igitego cya mbere cya Rep. Guard cyinjiye mu izamu

Shema Mike wafunguye amazamu

Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye Rep. Guard Rwanda yarebye uyu mukino

Captain Ian Kagame yakurikiye uyu mukino wari uryoheye ijisho