Byiringiro Lague yifatanyije n’abana bo muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mbere y’uko bajya mu biruhuko.
Ni ibirori byabaye kuri uyu Kane tariki 21 Ukuboza 2023 kuri Hilltop Hotel i Remera. Byitabiriwe n’abana 30 babarizwa muri iyi academy, abatoza babo bose ndetse n’abandi babana nabo mu buzima bwa buri munsi, abahagarariye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo.
Lague Byiringiro wari muri ibi birori niwe abana benshi bahurijeho ko basangira uyu munsi mukuru, aba ariwe utumirwa.
Abana bidagaduye, bakina imikino inyuranye igaragaza izindi mpano bafite ziyongera kuyo gukina umupira w’amaguru. Buri umwe yahawe impano, bakatira hamwe umutsima wari wateganyijwe, banasangira n’abari baje kwifatanya nabo mu birori byabo.
Mu byagarutsweho, bibukijwe ko batoranyijwe mu bana benshi barenga 1000 bifuzaga kwinjira muri iyi academy, bityo ko bakwiriye gukora cyane ari nako bibutswa ko bigomba no kujyana no kwitwara neza mu ishuri.
Uwavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame kuba yarabashyiriyeho ubu buryo bwo kwiga umupira w’amaguru kandi muri Academy ikomeye y’ikipe nka Bayern Munich.
Ku wa 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahisemo abana bari muri iyi Academy ya Bayern Munich.
Abana 30 bashakiwe amashuri, aho abageze mu yisumbuye baziga muri Lycée de Kigali, abandi bakiga muri Groupe Scolaire de Kicukiro ndetse banahawe abatoza, abaganga n’ababafasha mu masomo yabo.
Baririmbye indirimbo zitandukanye bishimira umunsi wa Noheli mbere y’uko berekeza mu biruhuko
I bumoso hari Lague Byiringiro wahuriweho n’abana benshi bifuza ko ariwe basangira uyu munsi mukuru. I buryo ni Habyarimana Florent ushinzwe iterambere rya Siporo no gukurikirana impano z’abakiri bato muri Minisiteri ya Siporo ari na we wari uhagarariye Minisitiri wa Siporo
Bernard, umuyobozi mukuru wa Academy ya Bayern Munich mu Rwanda
I bumoso hari Thierry Hitimana, umutoza mukuru muri iyi academy, i buryo hari Hamimu Bazirake ushinzwe uburezi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Mutezinka Prisca ushinzwe imibereho ya buri munsi y’aba bana
Bakinnye imikino itandukanye
Cantona, Kit Manager w’iyi Academy
Lague yabasabye kuzabyaza umusaruro amahirwe akomeye bagize yo kubona aho bigira umupira kandi ku rwego rwo hejuru
Hamimu yashimiye Lague kuza kwifatanya n’aba bana kwizihiza umunsi wa Noheli mbere y’uko bajya mu biruhuko
I bumoso hari Mugisha Richard, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA
Prisca ubana bya buri munsi n’aba bana yashimiye byimazeyo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA uburyo bababa hafi cyane
Visi Perezida wa FERWAFA yabwiye aba bana ko igihe bagezemo bashobora kukibyaza umusaruro bakaba abakinnyi bakomeye cyane ku isi nk’abo babona muri Bayern Munich. Yabaganirije amateka ya Sadio Mane, inkuru yashimishije cyane aba bana