Kwizera Jean Luc ukinira Musanze FC yambitse impeta umukunzi we (Amafoto)

Kwizera Jean Luc ukinira Musanze FC yambitse impeta umukunzi we, Akimpaye Sandrine, nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.

Iki gikorwa cyabereye i Musanze ku wa Kane, tariki ya 10 Ugushyingo 2022.

Kwizera ukina ashakira ibitego Musanze FC, yasabye Akimpaye Sandrine kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bafashije Musanze FC gukora amateka yo gusoreza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona ya 2021/22. Umwanya mwiza iyi kipe itari yarigeze muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Yabwiye RwandaMagazine ko icyatumye asaba Akimpaye kuzamubera umugore ari uko yasanze ari umukobwa umukunda kandi ufite imico myiza.

Ati “Twahuye bwa mbere turi mu modoka mu rugendo. Ni umukobwa utandukanye n’abandi. Yambaye hafi mu byiza no mu bibi kandi aritonda.”

Kwizera Jean Luc ni umukinnyi wa Musanze FC guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20 nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rutsiro FC.

Yazamukiye muri Intare FC, anyura muri Etoile de l’Est aho yakinnye umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Gicumbi FC.

Akimpaye Sandrine yambitswe impeta na Kwizera Jean Luc nyuma yo kumwemerera ko azamubera umugore

Byari ibyishimo kuri aba bombi biyemeje gutera indi ntambwe bari kumwe

Kwizera Jean Luc na Sandrine bamaze imyaka itatu bakundana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo