Itsinda ry’abakora Siporo rya Jogging Friends ryashyikirije inzu 2 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, zatwaye asaga Miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026 , cyahuriranye n’umunsi wo kwibohora.
Uwa mbere bashyikirije inzu bamusaniye ni Mukamparirwa Gaudance. Gaudance yari asanzwe atuye ahantu hagoye cyane, abagize Jogging bamushakira inzu mu mudugudu Kigarama, Akagali ka Nkusi, Umurenge wa Jali.
Kuko basanze ari inzu y’ebyiri muri imwe (Two in one) byabaye ngombwa ko bayisana yose ndetse Gaudance bamugenera ibikoresho byose byo mu nzu n’ibiryamirwa. Byose hamwe byahagaze Miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
Mu buhamya bwe, Gaudance yavuze ko ibyo Jogging Friends yamukoreye byamurenze kuko ngo yumvaga nta muntu wamutekereza, akamukorera nk’ibyo bamukoreye.
Nyuma y’iki gikorwa, abagize Jogging Friends berekeje mu Murenge wa Jabana gushyikiriza inzu Ntigurirwa Charles. Ni inzu iherereye mu mudugudu wa Buriza , Akagali ka Kabuye.
Ni igikorwa baherekejwemo n’abayobozi batandukanye bo mu Murenge wa Jabana ndetse na Depite Sibobugingo Gloriose utuye muri Jabana akaba ariwe wari umushyitsi mukuru mu biganiro by’umunsi wo kwibohora byabereye mu Kagali ka Kabuye.
Depite Sibobugingo Gloriose yashimiye cyane abagize Jogging Friends, abasaba gukomeza mwene ibi bikorwa kuko bisubiza intege mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntigurirwa Charles yabanyuriyemo uko yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Yababwiye ukuntu bamutwikiye mu nzu ariko akaza kurokoka. Yaberetse ubu umuryango afite , abashimira cyane igikorwa bamukoreye kuko uretse kumasanira inzu, banamwubakiye ubwiherero ndetse n’ubukarabiro, ubusanzwe bitari ku nzu ye. Ni igikorwa cyatwaye asaga Miliyoni cumi n’ebyiri (12.000.000 FRW).
Yaba Karangwa Robert, umuyobozi wa Jogging Friends ndetse na Abayisenga Bonaventure, umuyobozi w’icyubahiro w’iri tsinda, bashimiye cyane abanyamuryango uruhare bagize muri ibi bikorwa bakoze uyu mwaka. Bagarutse ku kuntu abo bashyikirije inzu bagaragaje amarangamutima y’ibyishimo bidasanzwe, basaba abanyamuryango gukomeza umuhate wabo.
Jogging Friends ni itsinda rimaze imyaka 10 rikora siporo. Rigizwe n’abantu 84 barimo abagore batanu. Bakora siporo yiganjemo iyo kuzamuka imisozi. Siporo yabo bayikora buri cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa yine.
Ibikorwa nk’ibi bakoze uyu mwaka, babikora buri mwaka bagamije kugira uwo bagira icyo bahindura ku mibereho ye. Babikorera mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali cyane cyane Jabana, Jali na Gatsata.
Karangwa Robert, umuyobozi wa Jogging Friends
Abayisenga Bonaventure, umuyobozi w’icyubahiro wa Jogging Friends
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Wa Jali Bwana Mugambira Etienne yashimiye cyane Jogging Friends kubwo guhindura ubuzima bwa Gaudence
Ubwo berekezaga ku nzu basaniye Gaudence
Inzu baboneye Gaudence mu mudugudu basanze ari ’Two in one’ biba ngombwa ko bayisana yose aho kuyisana igice
Gaudence yavuze ko byamurenze
Gaudence hamwe n’umuyobozi w’icyubahiro wa Jogging Friends ndetse na Perezida wayo
Babanje kwitabira ibiganiro by’umunsi wo kwibohora byabereye mu Kagali ka Kabuye
Depite Sibobugingo Gloriose wari umushyitsi mukuru muri ibi birori by’Umunsi wo kwibohora
Inzu basaniye Ntigurirwa Charles
Umuyobozi w’umudugudu wa Buriza yemeje ko igikorwa Jogging Friends bakoreye Ntigurirwa gikomeye ndetse kizahindura byinshi mu mibereho ye n’umuryango we
Ntigurirwa n’umugore we
Yakuyemo ingofero ngo abereke uko yahiye ubwo yatwikirwaga mu nzu muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Depite Gloriose yashimiye cyane Jogging Friends gusa abasaba kongera umubare w’abagore mu itsinda ryabo kugira ngo nabo bagerweho n’ibyiza byo gukora siporo ndetse bajye banifatanya muri ibi bikorwa byiza bakora
Abayobozi banaherekeje abagize Jogging Friends mu birori bari bafite nyuma yo gushyikiriza inzu 2 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi






























































































































































/B_ART_COM>