Igikorwa cyo kuvugurura Stade Amahoro ikagera ku rwego rwo kuzajya yakira abantu ibihumbi 45 kizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 165$ (agera kuri miliyari 165 Frw) mu gihe cy’amezi 24.
Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka ibikorwaremezo bya siporo bitandukanye i Remera, hakagurwa Stade Amahoro na Petit Stade ziyongera kuri Kigali Arena yubatswe mu 2019.
Igitekerezo cyo kuvugurura iyi Stade y’Igihugu cyatangajwe bwa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2018 ndetse muri Nzeri 2019, amashyirahamwe y’imikino ayikoreramo, yari yasabwe gushaka ahandi ajya gukorera mu gihe kitarenze iminsi 30.
Kwagura Stade Amahoro byagombaga kujyana no kuvugurura Petit Stade yakira imikino y’amaboko ndetse no kubaka ibibuga bikorerwaho izindi siporo zitandukanye mu gace ka Remera, kazagirwa igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.
Gusa uyu mushinga wakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya COVID-19, cyatumye kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa byo kuvugurura iyi Stade bitari byagatangiye.
Ku wa 4 Mata 2022 ni bwo abakorera muri Stade Amahoro bose bimukiye mu nyubako ya Hallmark Center i Remera kubera ko Sosiyete ya SUMMA yari yatangiye ibikorwa byo kubaka.
Mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru cya Televiziyo y’Igihugu cyo ku wa 5 Kamena 2021, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël, yavuze ko imirimo yo kwagura Stade Amahoro izatwara agera kuri miliyari 165 Frw.
Ati “Ubu amasezerano dufitanye n’uzayubaka ni miliyoni 160$ (agera kuri miliyari 160 Frw), hanyuma hakajyaho n’uzaba ashinzwe igenzura agera kuri miliyari zikabakaba 5 Frw, ugenekerereje mu manyarwanda twavuga ko ari miliyari 165 Frw ugereranyije.”
Ahagana mu 1996 ni bwo Minisiteri yari iy’Umuco, Urubyiruko na Siporo yatangiye gukorera mu byumba bya Stade Amahoro, aho ndetse Ingaga zayo nazo zakomeje kugenda ziyisanga zigahabwa umwanya mu byumba bitandukanye byo muri iyo stade igiye kuvugirurwa.
Yuzura bwa mbere, Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987, ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs, zakiniraga igikombe cyitwaga ‘Trophée Habyarimana’, imirimo yo kuyubakwa yari yaratangiye mu 1983.
Stade Amahoro izajya yakira abantu ibihumbi 45 Frw niyuzura mu 2024
Igishushanyo mbonera cy’ibikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro bizubakwa i Remera
Imirimo yo kwagura Stade Amahoro irarimbanyije