Umusifuzi ukuze kurusha abandi mu Bwongereza, Alfred Nassau w’imyaka 85, ngo ntateze guhagarika uyu mwuga amazemo imyaka igera hafi kuri 40.
Ku myaka 85, Alfred Nassau aracyatanga amakarita y’umuhondo n’umutuku ku bakinnyi.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa The Sun akamubwira ko Peter Phillimore yageze ku myaka 81 agisifura, yamweretse ikarita y’umuhondo.
Nassau yavuze ko ari we musifuzi ukuze ugisifura hagati mu kibuga. Ati “Nabaye umusifuzi kuva mu 1983.”
Yakomeje agira ati “Nagiye kwihugura ndetse kuva icyo gihe maze kuyobora imikino 2,091 kandi aho simbariyemo imikino ibiri ya gicuti mperutse gusifura.”
Uyu musaza avuga ko yandika ibyavuye muri buri mukino yasifuye.
Ati “Mu rugendo rwanjye rwo gusifura, natanze amakarita atukura 86 n’ay’umuhondo 134. Nkunda buri munota w’ibi nkora.”
Alfred ukomoka muri Middlesbrough, yavuze kandi ko “mbere ya buri mukino, nihanangiriza amakipe yombi ko ndibubasohore mu kibuga nibakora ibidakwiye.”
Nubwo wumvise imyaka ye ushobora kwibwira ko ashaje, ngo Alfred ajya muri ‘gym’ inshuro ebyiri mu cyumweru ndetse ntateganya kureka gusifura.
Uyu mugabo washakanye na Eileen bamaranye imyaka 60, ngo hari aho yageze arambirwa guhora aha amakarita abakinnyi bamwe.
Ati “Hari aho nageze ntishimira guha amakarita atukuru n’ay’umuhondo abakinnyi bamwe buri cyumweru.”
Umuhungu we ngo yamugiriye inama yo kujya ayobora imikino y’abakiri bato none ubu asifurira Abaterengeje imyaka 8 n’Abatarengeje imyaka 15.