Ku myaka 33, rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire yahamagawe mu Mavubi

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ifite imikino ibiri ya gicuti muri Maroc.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 asanzwe akinira FC Aktobe yo muri Kazakhstan.

Kuri uyu wa Kane, iyi kipe yatangaje ko umukinnyi wayo yahamagawe mu Amavubi azakina imikino ya gicuti irimo uwa Guinee equatorial tariki ya 23 n’iya 27 Nzeri muri Maroc.

Gerard Bi Goua Gohou yakoranye n’umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, mu 2017 ubwo bari mu Ikipe ya FC Kairat muri Kazakhstan.

Ni umwe mu bakinnyi bashya bahamagawe mu Amavubi ku nshuro ya mbere.

Abandi bahamagawe bwa mbere bari muri Maroc barimo Ishimwe Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa Lille mu Bufaransa, Glen Habimana ukinira Victoria Rosports muri Luxembourg na Sven Kalisa ukinira Etzeila Etellbruck muri Luxembourg mu gihe Trey Ryan wa Standard Liège mu Bubiligi atitabiriye kubera ko yasanzwemo COVID-19.

FERWAFA iherutse gutangaza ko hari gahunda yo guha amahirwe abakinnyi batandukanye bashoboye kandi bifuza gukinira u Rwanda nk’uko bikorwa no mu yindi mikino.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo