Kone Félix Lottin yatangiye imyitozo muri AS Kigali (Amafoto)

Rutahizamu w’Umunya-Cameroun Kone Félix Lottin yatangiye imyitozo muri AS Kigali yitegura Shampiyona no guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama ni bwo AS Kigali yasinyishije uyu mukinnyi w’imyaka 24 wakiniraga Dragon FC de Yaoundé y’iwabo muri Cameroun.

Kuri uwo mugoroba, Kone yagaragaye mu birori bya AS Kigali kuri Hilltop Hotel ubwo iyi kipe yishimiraga Super Cup 2022 yegukanye itsinze APR FC.

Nyuma y’iminsi ibiri asinye, ni bwo uyu mukinnyi yagaragaye bwa mbere mu mwambaro w’imyitozo wa AS Kigali aho yari yambaye nimero 32.

Kone yatsinze ibitego bitatu inshuro ebyiri mu mwaka ushize w’imikino akinira Dragon ndetse yasoje Shampiyona ari we uyitsindiye ibitego byinshi, umunani.

Muri AS Kigali yahasanze mugenzi we w’Umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo na we wasinye imyaka ibiri.

Ikipe y’Abanyamujyi izahura na ASAS Télécom Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu kwezi gutaha mu gihe ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona izahura na Etincelles FC ku wa Gatanu saa Cyenda i Nyamirambo.

Kone yabaye umukinnyi mushya wa 11 uguzwe muri iyi mpeshyi nyuma y’abarimo Dusingizimana Gilbert, Tuyisenge Jacques, Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo, Rucogoza Eliassa na Akayezu Jean Bosco.

Hari kandi Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma, Umurundi Ndikumana Landry, Nyarugabo Moïse, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya na myugariro w’Umugande Satulo Edward.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo