Kuri iki cyumweru tariki 21 Kamena 2026 ubwo Umurenge wa Masaka wegukanaa igikombe cy’ Umurenge Kagame Cup 2026 batsinze Nyarugenge 6-3, sosiyete ya NIYAUG Construction yakoze agashya mu gufana uyu Murenge wa Masaka , ubwo abakozi bayo bazaga ku kibuga bambaye imyambaro yabo y’akazi mu rwego rwo gushyigikira no gufana ikipe y’iwabo.
Byari ibintu bitamenyerewe kubona abakozi b’ikorwa ry’ubwubatsi bahagarika akazi by’igihe gito, bakaza nk’itsinda rimwe bafite intego yo gutera ingabo mu bitugu ikipe y’Umurenge wa Masaka, mu rugendo rwarangiye yegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup nyuma yo kwitwara neza muri iri rushanwa.
Intsinzi ya Masaka yayibonye mu mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Bugesera aho yegukanye igikombe ku rwego rw’Igihugu.
Ikidasanzwe kurushaho, NIYAUG yanagize uruhare mu guhuza abafana b’amakipe asanzwe ahanganye cyane mu Rwanda, arimo APR FC na Rayon Sports FC, bose bahurira ku ntego imwe yo gushyigikira Masaka. Ibi byagaragaje ko siporo ishobora kurenga amarangamutima y’amakipe umuntu asanzwe afana, igahuza abantu ku nyungu rusange.
Ababonye iki gikorwa bavuga ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’ibigo byigenga n’abaturage mu gushyigikira impano no guteza imbere siporo yegereye abaturage. Masaka yari imaze kugaragaza imbaraga kuva ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro kugeza ku rwego rw’Igihugu, aho yatsinze imikino yose.
Iki gikorwa cya NIYAUG cyongeye kugaragaza ko atari sosiyete yubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo inafite uruhare mu kubaka ubumwe, ubufatanye n’umuco wo gushyigikira ibyiza bifitiye akamaro umuryango nyarwanda.
Ibyo wamenya kuri NIYAUG Construction
Mu rugendo rwo guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda, NIYAUG Construction ikomeje kwigaragaza nk’imwe mu sosiyete zifite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu. Yashinzwe mu mwaka wa 2018, ifite intego yo guteza imbere ibikorwa by’ubwubatsi birambye kandi bishingiye ku guhanga udushya.
Iyi sosiyete ikorera i Masaka mu mujyi wa Kigali, ikaba yibanda ku mishinga itandukanye irimo kubaka inyubako z’imiturire, iz’ubucuruzi ndetse n’iz’inganda. Uretse ibyo kandi, NIYAUG ikora imihanda ifasha guhuza abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Mu bikorwa byayo by’ingenzi, NIYAUG iri gukora imishinga y’imihanda ya kaburimbo , ndetse n’indi mishinga yo gutunganya no gushyira prime coat ku mihanda. Ibi bikorwa bigaragaza uruhare rwayo mu kuzamura urwego rw’ibikorwa remezo mu gihugu.
Ikindi kigaragaza imbaraga za NIYAUG ni ugutanga serivisi z’ubushakashatsi n’ishushanyabikorwa (architectural design), aho ihuza ubwiza bw’inyubako n’umuco nyarwanda, ndetse no kuvugurura inyubako zisanzwe kugira ngo zijyane n’igihe.
Binyuze mu bakozi barenga 40 bafite ubunararibonye n’ubumenyi butandukanye, NIYAUG imaze kurangiza imishinga irenga myinshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Ibi biyihesha icyizere nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rugezweho.
Baje bambaye ibirango bya kompanyi yabo basanzwe bakoresha mu kazi
Umuyobozi wa NIYAUG Construction yahurije hamwe abafana ba APR FC na Rayon Sports bazana n’ibikoresho byabo bahuriza imbaraga gufana Umurenge wa Masaka
Bavakure Augustin washinze akaba n’umuyobozi wa NIYAUG Construction na we yari yaje gushyigikira Umurenge wa Masaka
Umurenge wa Masaka wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’igihugu utsinze Nyarugeng ibitego 6-3

















































/B_ART_COM>