Nyuma y’ubugenzuzi yakoze, igasanga harimo ibibazo bikomeye, Komite ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye ko hatumizwa inteko rusange mbere y’uko umwaka w’imikino utangira kugira ngo hakemurwe ibibazo bikomeye babonye ndetse hirindwe n’amakosa y’imicungire mibi.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Komite ngenzuzi ya Rayon Sports yandikiye ubuyobozi ku wa 9 Kamena 2025. Muri iyo baruwa baragira bati " Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umuryango wa Rayons Sports, cyane cyane mu ngingo ya 31 agena imiterere n’inshingano za Komite Ngenzuzi y’Umuryango Rayons,
Nyuma y’ubugenzuzi Komite Ngenzuzi yakoreye Inama y’Ubutegetsi ndetse na Komite Nyobozi
by’umuryango Association Rayon Sports ku matariki ya 5 kugeza kuya 07 Kamena 2025 tugasanga
harimo ibibazo bikomeye kandi bikeneye guhabwa umurongo byihuse kugirango twirinde amakosa
akomeye y’imicungire mibi y’imali n’abakozi ndetse n’imikoranire hagati y’abagize inzego;"
Abagize iyi komisiyo bakomeza bagira bati " Twanditse iyi baruwa nka Komite Ngenzuzi dusaba ko hatumizwa inama y’Inteko rusange mbere y’uko umwaka wa 2024-2025 urangira ni ukuvuga muri uku kwezi kwa Kamena 2025, nk’uko binateganywa n’amategeko agenga Association Rayon Sports, kugirango igezweho raporo
y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo bituma imicungire irushaho kuba myiza bityo tukirinda ibibazo
byashyira Umuryango mu kaga."
Komite ngenzuzi igizwe na Havugiyaremye Ignace ari na we uyikuriye, Akayezu Josée, umwungirije ndetse na
Byiringiro Bernard, umunyamabanga.

/B_ART_COM>