Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko atari ikipe y’amagambo kuko hari amakipe yatsinze arimo Kiyovu Sports ndetse ikabikora yabanje no guteguza abantu.
KNC yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari abajijwe niba kuba bahora bahiga guhatanira igikombe cya Shampiyona, ariko bagasoza umwaka w’imikino bari mu myanya mibi, byaba ari amagambo gusa.
Yagize ati “Ntabwo ari amagambo, turi ikipe yandagaje Kiyovu Sports muri Shampiyona. Hari indi yabikoze? Twabikoze twamaze no kubivuga. Twari dufite ibibazo byinshi, haba mu miyoborere , muri staff no mu bakinnyi.”
“Uyu munsi ntabwo nshobora gusaba intsinzi Ahmed njye ibyo ngomba gukora bitakozwe. Mu gihe abakinnyi batahawe byose, uko umutoza yagira kose nta cyagenda. Dukwiye gukorera hamwe twese, ni cyo tugomba gukora. Ubushize ibibazo byari bihari."
Yakomeje agira ati “Niba dushobora kumara igice cy’umwaka w’imikino dufite umutoza wa gatatu, icyo se si ikibazo? Mwabonye ko turi mu bashimiye abakinnyi benshi. Ibyo byose biri mu bice by’ibibazo.”
Abajijwe niba gutandukana n’abatoza batatu baheruka muri iyi kipe bitaratewe n’igitutu abashyiraho, KNC yagize ati “Igitutu kigomba kubaho gusa ntabwo nashyira umuntu ku gitutu kandi ntacyo namuhaye.”
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Umwanya mwiza iyi kipe yagize kuva igeze mu Cyiciro cya Mbere mu 2019 ni uwa cyenda mu mwaka w’imikino wa 2019/20. Mu 2020/21, yabaye iya kabiri inyuma ya Kiyovu Sports, mu makipe umunani yarwanaga no kutamanuka.
Inkuru bifitanye isano: Ahmed Abdelrahman Adel yerekanywe nk’umutoza mushya wa Gasogi United (Amafoto)
Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel yagizwe umutoza mushya wa Gasogi United
Ahmed Adel azungirizwa na mwenewabo, Bahaaeldin Ibrahim
/B_ART_COM>