Kiyovu Sports yishyize mu maboko ya Police FC yakira APR FC zihanganiye Igikombe cya Shampiyona

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022, ni bwo hamenyekana ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

Mbere y’uko hakinwa iyi mikino ya nyuma, Umunsi wa 30, APR FC ni iya mbere n’amanota 63 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 62 ku mwanya wa kabiri.

APR FC irakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda mu gihe Kiyovu Sports yakira Marines FC kuri Stade ya Muhanga.

Ikipe y’Ingabo iraba isabwa gutsinda cyangwa kunganya mu gihe Kiyovu Sports ikeneye gutsinda gusa niba ishaka kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 1993.

Uretse kwitsindira Marines FC itajya iyorohera kuko yayitsinze mu mukino ubanza wa Shampiyona ikanayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro, ibyiringiro bya Kiyovu Sports biri kandi mu biganza bya Police FC yahamaga APR FC.

Police FC ikina idafite abarimo Hakizimana Muhadjiri wahawe ikarita itukura ku mukino wa Bugesera FC, nta kinini iharanira kuko iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 40.

Uko amakipe ahura ku Munsi wa 30 wa Shampiyona

Ku wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022

  • Musanze FC vs Rutsiro FC (12:30)
  • Police FC vs APR FC
  • Kiyovu Sports vs Marines FC
  • AS Kigali vs Etoile de l’Est (12:30)

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Kamena 2022

  • Gasogi United vs Rayon Sports
  • Etincelles vs Mukura Victory Sports

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022

  • Gorilla FC vs Espoir FC
  • Gicumbi FC vs Bugesera FC

APR FC na Kiyovu Sports zihataniye Igikombe cya Shampiyona mu gihe hasigaye umukino umwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo