Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports inayikura ku mwanya wa mbere (Amafoto)

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ishiraniro warimo ishyaka ryinshi, wari umunsi wa 9 wa shampiyona ndetse ihita inafata umwanya wa mbere n’amanota 20.

Uyu mukino w’agapingane Kiyovu Sports yawutsinze 2-1 bya Nshimirimana Ismail na Mugenzi Bienvenue ni mu gihe icya Rayon cyatsinzwe na Onana kuri penaliti. Uyu wabaye umukino wa 5 Rayon Sports itazi intsinzi kuri Kiyovu, Kiyovu yatsinzemo 4 banganya 1

Uyu mukino wari wavugishije benshi aba-Rayon bakubitaga agatoki ku kandi bashaka gutsinda iyi kipe imaze iminsi yarabigaruriye aho yari imaze imikino 4 yikurikiranya ibatsinda.

Mvukiyehe Juvenal mbere y’uyu mukino yari yongeye gushimangira ko mu gihe akiyoboye Kiyovu Sports, Rayon Sports itazigera imutsinda ni mu gihe Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports we yari yavuze ko Kiyovu Sports iramutse ibatsinze muri uyu mwaka w’imikino azahita asezera mu mupira w’u Rwanda.

Kiyovu Sports ntabwo yari afite kapiteni Kimenyi Yves kubera imvune ni mu gihe Rayon Sports itari ifite Rafael Osalue, Rwatubyaye Abdul na Mbirizi Eric kubera imvune.

Rayon Sports yari yagiye gukina uyu mukino w’umunsi wa 9 iyoboye urutonde n’amanota 18 aho yari itaratsindwa umukino n’umwe yatangiye ishaka igitego ndetse ku munota wa 2 Musa Esenu agishyiramo ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga habayeho kurarira.

Kiyovu Sports yari iya kabiri n’amanota 17 mu mikino 8, yaje gukosora amakosa ya Rayon Sports ku munota wa 6 ubwo Nshimirimana Ismail Pitchou yatsindiraga Kiyovu Sports igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ni mu nyuma y’umupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Serumogo Ali abakinnyi ba Rayon Sports bakawukuraho bawihera Pitchou.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego maze ku munota wa 21 bacomekera umupira Esenu awuteye ukubita igiti cy’izamu maze Ndekwe ahita awushyira mu rushundura ariko na none umusifuzi wo ku ruhande avuga ko Esenu yari yaraririye, ibintu bitishimiwe n’abakinnyi ba Rayon Sports bavuze ko barenganye, hari nyuma kandi y’uko Nzeyurwanda Djihad akuramo umupira ukomeye wa Ndekwe Felix.

Ku munota wa 27 Nzeyurwanda Djihad yongeye kurokora ikipe ye ubwo yakuragamo umupira ukomeye w’umutwe wari utewe na Ngendahimana Eric ariko ahita awohereza muri koruneri.

Mugenzi Bienvenue yaje gutsindira Kiyovu Sports igitego cya kabiri ku munota 39, hari ku makosa ya Mitima Isaac washatse kumucenga ahita awumwaka.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego kimwe mbere y’uko bajya kuruhuka ariko bagorwa n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wakuyemo imipira ikomeye irimo n’uwa Ganijuru Elie ku munota wa 45. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugisha François Master aha umwanya Willy Essombe Onana.

Ku munota wa 47, Iraguha Hadji yateye ishoti rikomeye ariko Djihad awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota 59, Moussa Camara yinjiye mu kibuga asimbura Musa Esenu.

Moussa Camara yacomekewe umupira mwiza ku munota wa 65 yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu Nzeyurwanda Djihad awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yakoze impinduka 2, Benedata Janvier na Bizimana Amisi bavuyemo hinjiramo Ssekisambu Erissa na Mbonyingabo Regis.

Rayon Sports kandi yahise ishyiramo Nishimwe Blaise na Arsene havamo Ndekwe Felix na Paul Were.

Ku munota wa 89 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Onana kuri penaliti, ni ku ikosa Hakizimana Felicien yakoreye Iraguha Hadji mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports ishaka kwishyura igitego cya kabiri ariko umukino urangira ari 2-1.

AMAFOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo