Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wanenzwe cyane imisifurire(AMAFOTO)

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe na benshi ndetse igarukwaho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV.

Hari mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa sita n’igice z’amanywa.

Musanze FC niyo yakunze guhusha uburyo bwinshi bwari kuvamo igitego mu minota ibanza y’umukino nubwo na Kiyovu Sports yanyuzagamo igasatira. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu minota 10 y’igice cya kabiri , Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe neza na Eric Kanza wari uhawe umupira na Wafura, ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira. Ni ibintu byateje impaka muri Stade, ndetse abakinnyi b’amakipe yombi barashyamirana, abandi ba Musanze FC bagana ku musifuzi wo ku ruhande bamubaza impamvu yanze igitego cyabo nyamara abakinnyi bari bazamutse bahererekanya kugeza banyuze ku munyezamu Kimenyi Yves wari mu izamu rya Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yatsindiwe na Bigirimana Abeddy Ku munota wa 65.

Uretse abafana n’abayobozi ba Musanze FC batishimiye iyi misifurire ndetse bakanabigaragaza no muri stade, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ukunda gushyigikira cyane ikipe ya Musanze FC yikomye imisifurire yo kuri uyu mukino, agaragaza ko amakipe yo mu Ntara atsikamirwa n’abasifuzi.

Akoresheje urukuta rwe rwa twitter, Minisitiri Gatabazi yagize ati "FERWAFA
harya ubu igitego nk’iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cg ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse."

@AuroreMimosa@Rwanda_Sports.Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana @rbarwanda@musanzefc"

Abavuze kuri ubu butumwa, bamwe bemeje ko cyari igitego ariko abenshi bitsa cyane ku misifurire iri kuranga shampiyona yo mu Rwanda muri iyi minsi aho basaga nkabagaragaza ko ari ibintu bimaze kumenyerwa ko amakipe amwe n’amwe asifurirwa nabi, akibwa.

Minisitiri Gatabazi yanenze imisifurire yaranze uyu mukino

Amafoto yaranze uyu mukino

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yarebye uyu mukino

Lt Gen Mubarakh Muganga, umuyobozi wa APR FC yarebye uyu mukino

Abafana ba Musanze FC ntibumvaga uburyo bangiwe igitego

No mu banyamakuru zari impaka

Mu kibuga naho hari ubushyamirane

Vicky niwe wanze igitego cya Musanze FC

Twagirumukiza Abdul niwe wayoboye uyu mukino waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe

Mvukiyehe Juvenal, Perezida wa Kiyovu Sports

Perezida wa Musanze FC, Placide na Lt Gen Mubarakh Muganga banyuzagamo bakaganira ku migendekere y’umukino

I buryo hari Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports


Eric Kanza ahanganye na Abeddy watsindiye Kiyovu Sports igitego cyayihesheje amanota 3

Nyirinkindi Saleh winjiye asimbuye ...yahuraga na kiyovu sports yahozemo

Photo: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo