Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC ikomeza guhanga amaso igikombe (AMAFOTO)

Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC iwayo ibitego 2-1 ikomeza gushimangira amahirwe ko uyu mwaka ishaka igikombe cya shampiyona.

Ni umukino wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 6, ku burangare bwa ba myugariro ba Musanze , Mugenzi Bienvenue abaca mu rihumye afungura amazamu.

Ku munota wa 28 Namanda Wafura yishyuriye Musanze FC.

Ku munota wa 45, Kiyovu Sports yabonye penaliti ivuye kuri Nyandwi Saddam wategeye Emmanuel Okwi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti itsindwa na Bigirimana Abed.

Kiyovu Sports yahise igira amanota 44 inganya na APR FC ya mbere. APR FC izigamye ibitego 18 mu gihe Urucaca ruzigamye 15.

Musanze FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 31.

Ramires yahuraga na Musanze FC yahozemo

Wafula yari yishyuriye Musanze FC

Abeddy watsinze icya kabiri cya Kiyovu Sports

Mbonyingabo Regis na we yahuraga na Musanze FC yanyuzemo

Nizeyimana Mugabo Olivier , Perezida wa Ferwafa yarebye uyu mukino

Yawurebye Ari kumwe na Perezida wa Musanze FC , Tuyishimire Placide

Mvukiyehe Juvenal(hagati)Perezida wa Kiyovu Sports na we yarebye uyu mukino

Uhereye kuri Juvenal ukagera Ku munyamakuru Sidiq, abafana ba Kiyovu Sports babyiniraga ku rukoma

PHOTO : RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo