Kiyovu Sports yatsinze APR FC zinganya amanota mu rugamba rw’Igikombe cya Shampiyona (Amafoto)

Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, zinganya amanota 60 ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri.

Amakipe yombi yerekanye umukino ukwiye kuba ari uw’abahatanira Igikombe cy Shampiyona, ariko warebwe n’abafana batari benshi cyane kubera ibiciro bihanitse byari byashyizweho. Itike ya make yari 5000 Frw naho iya menshi ikaba ibihumbi 30 Frw.

Abakinnyi b’iburyo ku mpande zombi ni bo babanje gushaka uburyo bw’ibitego, Serumogo Ally yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa APR FC umupira ushyirwa muri koruneri mu gihe Omborenga Fitina yazitiwe ubwo yari yinjiranye Iracyadukunda Eric wa Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yarokowe n’umunyezamu Kimenyi Yves wakuyemo ishoti ryageragejwe na Rwabuhihi Placide ari muri metero nka 25, ashyira umupira muri koruneri.

Uburyo uyu munyezamu yahise aryama hasi, byahaye Kiyovu Sports guhumeka ndetse nyuma y’iminota ine ibona penaliti yinjijwe na Bigirimana Abedi nyuma yo gukinirwa nabi na Nsabimana Aimable ku munota wa 14.

Ubwugarizi bwa APR FC bwarimo Nsabimana Aimable na Buregeya Prince bwakiniraga ku gitutu ariko by’umwihariko Omborenga Fitina wagowe no guhagarika Muhozi Fred.

Muhozi ni we wakoreweho ikosa na Omborenga ku munota wa 28, umusifuzi Ishimwe Jean Claude yerekana ko umupira uterekwa hafi y’urubuga rw’amahina. Emmanuel Okwi yateye uyu mupira uruhukira mu izamu ubwo Ishimwe Jean Pierre wari uhagaze nabi yananirwaga kuwukoraho.

Nyuma y’iminota itanu, nabwo Omborenga yakiniye nabi Muhozi noneho inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Mugenzi Cédric ahannye iri kosa umupira ufatwa na Ishimwe Jean Pierre umurusha ingufu, uvuye mu biganza bye widunda hasi aho watewe na Okwi n’umutwe ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Emmanuel Okwi yashimangiye ko bashaka iyi ntsinzi ubwo yabuzaga Mugenzi gushwana na Niyomugabo wari umukiniye nabi mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert basimbuzwa Nshuti Innocent na Mugunga Yves, byatumye ikipe y’Ingabo irushaho gusatira.

Umupira wa koruneri yatewe na Manishimwe Djabel ku munota wa 57 ni wo wavuyemo igitego cya APR FC cyinjijwe na Nsabimana Aimable nyuma y’uko Kimenyi Yves na bagenzi be bananiwe gukiza izamu.

Mu minota 20 ya nyuma, Mugenzi Bienvenu yasimbuye Muhozi ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet basimbura Rwabuhihi Placide na Manishimwe Djabel ku ruhande rwa APR FC.

Ku munota wa 76, Ishimwe Saleh na Bigirimana Amissi basimbuye ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho APR FC ishyiramo Nsanzimfura Keddy mu mwanya wa Ruboneka Bosco.

Mugenzi Bienvenu yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 88 ubwo yacengaga umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, ariko ananirwa kuwurenza Nsabimana Aimable.

APR FC yasatiriye kandi mu minota ya nyuma ishaka igitego cyo kwishyura ariko ihusha uburyo bwiza kuri Mugisha Bonheur wigaramye umupira ujya ku ruhande.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 60 ku mwanya wa kabiri, izigamye ibitego 22. APR FC ni iya mbere n’amanota 60, izigamye ibitego 23.

Kiyovu Sports isigaje imikino itatu izahuramo na Etoile de l’Est, Espoir FC na Marines FC mu gihe APR FC izahura na Gorilla FC, AS Kigali na Police FC.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Marines FC yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1, Bugesera FC inyagirwa na Gorilla FC 4-1 naho Etoile de l’Est itsinda Espoir FC 3-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya APR FC na Kiyovu Sports:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi Placide, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel (c), Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Kiyou Sports: Kimenyi Yves (c), Serumogo Ally, Iracyadukunda Eric, Nshimirimana Ismael, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Bigirimana Abedi, Emmanuel Okwi, Muhozi Fred, Mugenzi Bienvenu na Muzamir Mutyaba.

Amafoto menshi ni mukanya

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo