Kiyovu Sports ihanganiye Igikombe cya Shampiyona na APR FC, yatsikiye imbere ya Étoile de l’Est zanganyije igitego 1-1mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona kuri uyu wa Mbere, byatumye irushwa amanota abiri n’ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa mbere.
Kiyovu Sports yari yakiriye uyu mukino, wabonaga itari mu mukino neza, itakaza imipira bya hato na hato cyane cyane mu kibuga hagati.
Etoile del’Est yakinaga nk’iyiyahura kuko yari ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma, ntiyoroheye Kiyovu Sports yagiye gukina ibizi neza ko APR FC banganyaga amanota banahanganiye igikombe yari yatsinze Gorilla FC.
Rutahizamu Peter Agbelov wa Etoile del’Est yagoye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports kugeza ku munota wa 32 ubwo yatsindiraga Etoile del’Est igitego cya mbere.
Kiyovu Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko ubusatirizi bw’iyi kipe bwarimo Mutyaba, Okwi na Fred ntibahirwa no kureba mu izamu rya Kiyovu Sports. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego ndetse icurika ikibuga, Haringingo agenda anakora impinduka azanamo Bienvenue, Coutinho, Cedric maze abarimo Djijia, Mutyaba na Muhozi Fred bavamo.
Etoile del’Est yanyuzagamo igasatira binyuze muri rutahizamu wayo Peter Agbelov wagiye abona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro.
Kiyovu Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 82 gitsinzwe na Emmanuel Arnold Okwi ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Kunganya uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 61 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota abiri na APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino wabanje.
Mu mikino ibiri isigaye izakinwa muri Kamena, Kiyovu Sports izahura na Espoir FC ndetse na Marines FC mu gihe APR FC izakina na AS Kigali ndetse na Police FC.
Inota Etoile de l’Est yabonye ryatumye igira amanota 27 ku mwanya wa 13 ndetse ikeneye intsinzi imwe mu mikino ibiri isigaye kugira ngo yizere kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere warangiye Mukura VS itsinze Gicumbi FC igitego 1-0.