Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda mukeba wayo mu mukino w’agapingane igitego 2-0 ni ibitego byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Muhoozi Fred.
Wari umukino w’umunsi wa 22 washampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22.
Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 47 mu gihe Rayon Sports yari iya 5 na 35.
Ni umukino w’agapingane gakomeye kuko nyuma y’uko Rayon Sports iyitsinze muri 2017 ibitego 2-1 ikayimanura mu cyiciro cya kabiri (nubwo itagikinnye), igakurizaho umuhango wo kuyishyingura, uyu munsi byari byitezwe kureba niba yongera kuyitsinda ikayibangamira mu rugamba rw’igikombe irimo.
Kiyovu Sports yigeze kubika Rayon Sports kuri Radio ko yari umugore wayo akaba yapfuye, yagiye gukina uyu mukino nta kibazo na kimwe ifite kuko abakinnyi bayo bose bari bahari.
Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino, yari ifite ibibazo by’imvune aho myugariro Niyigena Clement, Manace Mutatu batakinnye bakaba biyongeraga kuri Onana Willy Essomba Léandre umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.
Iminota ya mbere y’umukino, Kiyovu Sports niyo yihariye iminota ubona ko ibonana kurusha Rayon Sports, gusa mu minota 10 ya mbere nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi.
Amahirwe ya mbere akomeye muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 11 ubwo abakinnyi ba Kiyovu Sports batakazaga umupira ugafatwa na Musa Esenu ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.
Ku munota wa 13, Bigirimana Abedi yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.
Ku munota wa 14, Mugenzi Bienvenue yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu, Habimana Hussein wari wakurikiye ahita awukuraho.
Mugenzi Bienvenue, umwe mu bssore ba Kiyovu Sports bahagaze neza, ku munota 16 yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 26 ariko ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu.
Rayon Sports wabonaga irimo kurushwa, Kwizera Pierrot yaje kugerageza amahirwe ku munota wa 22 ariko ishoti yateye rinyura hejuru y’izamu.
Nyuma yo guhererekanya neza kwa Okwi na Bienvenue, Okwi yacomekewe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ku munota wa 29 ariko ateye mu izamu, Adolphe Hakizimana awukuramo.
Ku munota wa 32 umusifuzi Ruzindana Nsoro nibwo yatanze ikarita ya mbere y’umuhondo yahawe Ndizeye Samuel ku ikosa yakoreye Emmanuel Okwi inyuma gato y’urubuga rw’amahina.
Iri kosa ryahanwe na Bigirimana Abedi wahise ushyira umupira mu rishundura.
Ni igitego cyateje impaka kuko abarayon bavugaga ko umupira wagiye hanze, ni mu gihe umusifuzi Nsoro we yavuze ko umupira wanyuze mu rushundura aho rwacitse. Umukino wahagazeho gato basana aho rwacitse.
Ku munota wa 38, Rayon Sports yakoze impinduka za mbere havamo Mushimiyimana Mohammed hinjiramo Sekamana Maxime.
Iranzi Jean Claude yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gushaka gukubita umupira Benedata Janvier ku munota wa 40.
Musa Esenu yahinduriwe umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 41 ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.
Ku munota wa 44, Mugenzi Bienvenue yongeye kubona andi mahirwe ku mupira muremure yari acomekewe, aroba umunyezamu Adolphe Hakizimana ariko Habimana Hussein arahagoboka awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Mael Dinjeke bavuyemo hinjiramo Muvandimwe JMV na Ishimwe Kevin.
Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko bashyize igitutu kuri Kiyovu aho banabonye amahirwe mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ariko ntibayabyaza umusaruro.
Ku munota wa 61, Ishimwe Kevin yacomekewe umupira mwiza yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports buwohereza muri Koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 63, Pitchou yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo.
Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 65, ku mupira mwiza wacomekewe Okwi akisanga arebana n’umunyezamu Adolphe wahise wohereza umupira muri koruneri.
Nyuma y’umunota 2, Kiyovu Sports yongeye kubona amahirwe akomeye nabwo Okwi yisanze asigaranye n’umunyezamu ariko aho gutera mu izamu aha Mugenzi Bienvenue, ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi.
Ku munota wa 69, Ishimwe Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Musa Esenu ashyiraho umutwe ariko umupira uruhukira mu ntoki za Kimenyi Yves.
Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yakoze impinduka za mbere, Bizimana Amisi Coutinho yasimbuwe na Muhoozi Fred, ni nako ku munota wa 76, Mutyaba yasimbuye Benedata Janvier.
Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 81, Kwizera Pierrot na Nizigiyimana Karim Mackenzie bahaye umwanya Mico Justin na Rudasingwa Prince.
Ku munota wa 82, Muvandimwe JMV yahinduye umupira mwiza ariko Esenu agiye gushyiraho umutwe Kimenyi amutanga umupira arawufata.
Myugariro wa Kiyovu Sports, Dusingizimana Gilbert yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mbonyingabo Regis ku munota wa 88.
Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 89 ubwo bahinduraga umupira imbere y’izamu, Esenu yisanga asigaranye na Kimenyi ariko amupira awuteye uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa nyuma w’umukino, Muhoozi Fred yatsindiye Kiyovu Sports igitego cy’agashinguracumu ku mupira yari ahawe na Emmanuel Okwi. Umukino warangiye ari 2-0, Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 50.
Undi mukino w’umunsi wa 22 wabaye, Mukura VS yanganyirije na Etoile del’Est i Ngoma.
Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Mushimiyimana Mohammed, Mael Dinjeke na Musa Esenu
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumodo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail [Pitchou], Bigirimana Abedi, Bizimana Amisi [Coutinho], Mugenzi Bienvenue na Benedata Janvier
Abeddy niwe watsindiye Kiyovu Sports Igitego cya mbere
Musa Esenu yagiye ahusha ibitego byabazwe
Umugeri Kimenyi yakubise Esenu Ku bushake
PHOTO : Renzaho Christophe
/B_ART_COM>