Alain-André Landeut wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yamaze guhindurirwa inshingano aho yagizwe "Manager Sportif", ni nyuma yo gutsindwa umusubirizo.
Byatangiye ubwo yatsindwaga na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, perezida w’iyi kipe yaje gutangaza ko ahagaritse uyu mutoza ndetse ko ashobora no kumwirukana.
Gusa nyuma yaje kuvuga ko yabitewe n’umujinya amugarura mu kazi, yahise atakaza umukino ukurikiyeho wa AS Kigali yabatsinze 4-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Iyi kipe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022 ikaba yatangaje ko bari mu biganiro n’umutoza mushya ni mu gihe André Landeut yagizwe Manager Sportif.
Bagize bati "Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze ari zo kuba Manager Sportif wa Kiyovu Sports. Abatoza bari bungirije ni bo bari bube bafite ikipe mu gihe turi mu biganiro n’umutoza mushya."
Alain-André Landeut watangiye gutoza Kiyovu Sports muri shampiyona ya 2022-23, ayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 21 aho mu mikino 12 yatsinzemo 6, atsindwa 3 banganya 3.