Kiyovu Sports na Mukura VS zasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro

Amakipe ya Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports yari mu ahabwa amahirwe yo kugera kure mu Gikombe cy’Amahoro, yombi yasezerewe atarenze 1/8.

Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri, isezererwa ku gitego cyo hanze kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 mu mikino ibiri.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo, yahushije uburyo bukomeye bwabonywe na Emmanuel Okwi wateye umupira hejuru ariko ifungura amazamu ku munota wa 41 ku gitego cyinjijwe na Serumogo Ally.

Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, Marines FC yasatiraga cyane, yishyuriwe na Hakizimana Félicien.

Kiyovu Sports yasatiriye bikomeye ishaka igitego cya kabiri. Uburyo bwabonywe na Benedata Janvier bwagiye ku ruhande rw’izamu, umupira awutera ku nshundura ntoya mu gihe ishoti ryatewe na Bigirimana Abedi ryakuwe ku murongo na Hirwa Jean de Dieu.

Marines FC yashenguye imitima y’Abayovu bari i Nyamirambo ubwo yatsindirwaga igitego cya kabiri na Nshimyumuremyi Gilbert ku munota wa 86, byatumye muri 1/4 izahura n’ikipe izakomeza hagati ya APR FC n’Amagaju FC.

Ni ko byagenze kandi kuri Mukura Victory Sports yatsindiwe mu rugo na Etoile de l’Est ibitego 3-1, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Gasogi United yasezereye Sunrise FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, ni nyuma yo kuyitsindira i Nyagatare 1-0.

Undi mukino watangiye saa Kumi n’ebyiri i Nyamirambo, warangiye Police FC itsinze La Jeunesse ibitego 2-0 byinjijwe na Twizerimana Onesme ku munota wa 52 n’uwa 83, iyisezerera ku giteranyo cya 4-2. Muri 1/4, ikipe y’Abashinzwe umutekano izahura na Etoile de l’Est.

Ku wa Gatatu, AS Kigali izakina na Etincelles FC, Rayon Sports yakire Musanze FC, Bugesera FC yakire Gicumbi FC mu gihe ku wa Kane, APR FC izakira Amagaju FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo