Kiyovu SC yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’intwali

Ikipe ya Kiyovu SC niyo yasimbujwe Rayon Sports mu gikombe cy’Intwali cy’uyu mwaka nyuma y’uko Rayon Sports yanze kwitabira iri rushanwa.

Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO).

Rayon Sports yari mu makipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona ishize, yari gukina iri rushanwa ndetse igatangira ihura na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe itazitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020 kizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 nyuma y’uko FERWAFA yanze kumva ubusabe bwayo.

Bimwe mu bikubiye mu ibaruwa Rayon Sports FC yandikiye Ferwafa isaba uko iyi kipe yasabaga ko abakinnyi bayo bafite amasezerano igishakira ITC (International Transfer Certificate) bakwemererwa gukina.

Rayon Sports kandi yasabaga ko abakinnyi bayo batarabona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda (Work Permit) bari kubishakirwa nabo bakwemererwa gukina.

Rayon Sports yasoje yibutsa FERWAFA ko umwaka ushize bemerewe gukinisha abakinnyi 3 batari bakabonye ibyangombwa, ari naho bahera basaba ko n’ubu bakoroherezwa.

Mu mategeko agenga iri rushanwa, harimo ko buri kipe igomba gukinisha abakinnyi bafite ibyangombwa byo gukina amarushanwa ya FERWAFA, abasimbura bakaba batanu ndetse n’abanyamahanga batatu.

Rayon Sports iheruka kugura abakinnyi babiri bashya b’Abanyamahanga, yari yasabye ko n’abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina amarushanwa ya FERWAFA bakwemererwa gukina.

FERWAFA nayo yafashe icyemezo cyo gusimbuza Rayon Sports, yongeramo Kiyovu SC yabaye iya 5 umwaka ushize.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com yagiranye na Minani Hemed, umuvugizi w’abafana ba Kiyovu SC yemeje ko bamaze kumenyeshwa ko koko aribo bazakina mu mwanya wa Rayon Sports.

Ati " Amakuru y’impamo mfite ni uko ejo saa kumi n’ebyiri tuzakina na Police FC. Ikipe yamaze kubimenyeshwa, abakinnyi bariteguye."

Nubwo FERWAFA itaratangaza ku mugaragaro iby’iyi nkuru, umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabwiye Rwandamagazine.com ko babwiwe ko bamaze gusimbuzwa Kiyovu SC.

Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu SC na we waganiriye na Rwandamagazine.com yemeje aya makuru.

Ati " Nibyo bari babitubwiye saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko saa moya z’iri joro nibwo byemejwe neza. Ubu saa yine za mu gitondo nibwo turi bugere kuri locale, abakinnyi bose babimenyeshejwe."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(14)
  • Munezero Régis

    Ibyo Rayon sports yakoze njye ndabishima kuko uyu wakagombye kutubera umwanya wo gukinisha abakinnyi bashya tuzakoresha mu mikino isigaye muri championat,kugira ngo bamenyerane n’abandi rero nibatanyemera,byarutwa bakaba bitozanya n’abasanzwe kugira ngo bamenyerane,tuzababone mo umusaruro nyawo.

    - 24/01/2020 - 23:04
  • Manuco

    Aba bavunamuheto b’abarayon bamaze kwigira akaraha kajyahe, bakomeje kugaragaza ko bari muri oposition, bakomeje kwigira Bajeyi ariko ntibizashoboka kuko na FLN yarayamanitse

    - 25/01/2020 - 06:33
  • Ff

    Kiyovu nibyiza niyitabire igihe ntambogamizi ifite , naho twe aba Rayon rwose wapi batureke, ubwo Ferwafa ituziye nkizambere, kd Rayyon yubu siyo ya kera bitonde rero

    - 25/01/2020 - 07:05
  • musirimu james

    Wigereranya Rayon Sport na FLN. FLN iradusenyera igihugu Rayons sport itera ibyishimo miliyoni 11,000,000 z’abanyarwanda. Gabanya ubuhezanguni no kwibwira ko ukunda igihugu kurusha aba Rayons football si intambara please. Ibyo rayon yakoze biri mu burenganzira bwayo

    - 25/01/2020 - 09:02
  • Claude Y.

    Rayon ivuyemo ibyishimo n’ubushyuhe kuri stade birabuze ! tutibagiwe n’agafaranga byose Ferwafa irabihombye naho wowe uyigereranya na FLN nibakureke ururimi ni inyama yigenga kandi ntawe ubuza inyombya kuyomba keretse ashaka kubankayo!

    - 25/01/2020 - 09:09
  • ######

    Ariko gasenyi weee wigize nk’akamana hano pfa upfuyee agenda nago tugukeneye

    - 25/01/2020 - 09:26
  • Camalade

    Wowe manuco se kwaruko mubura ubwenjye kumanywa yihangu rayon harimbunda yitwaje?buriwese agira uko ayobora urugo rwe ubuse ubona gikundiro wayitwariki?ibivume bya kiyoni nubwo rayon yavaho uretseko bitanashoboka najya mfana izakinnye namwe gusa zaba izohanze cg murwanda muzagitware muhure na mazembe ibereke

    - 25/01/2020 - 09:31
  • nkotanyi

    Rayon sport Fc a.k.a ibigwari Fc

    - 25/01/2020 - 10:55
  • Emmy

    None se niba harabayeho kwemera ko hasimbuzwa 5ko batakwemerera abadafite ibyangombwa ngo bakine?

    - 25/01/2020 - 12:44
  • Yves

    Mwiriweho bavandi? Ese nkumuntu utanga igitekerezo akazanamo FLN mugasohora igitekerezo cye mubona kitubaka habe namba muba mwashingiye kuki? Ndabona mwajya munyuzamo ijisho mubitekerezo byabandika ha nyuma ibikekerezo byubaka akaba aribyo bijya ku karubanza. Mugire umunsi mwiza

    - 25/01/2020 - 13:21
  • Didace

    Uriya ngoni manuco wasanga afitemo mwene nyina mubateye nyabimata niho hahandi hanyu sha muzisunbukuruza ariko ntacyo mwatwara urwanda ntanicyo nwatwara gikundiro kuko abayibereye maso turibenshi mwebwe muri zeru rwose usibye kwitesha umutwe gusa ubuse aho mwavugiiiye mwayigize mute?barabashuka muzawuta mpaka murambirwe nibibacanga muziyahure mwajya kwa nakuza nwajya nyabarongo aho ruzababangukira muzajyeyo rayon kuyirwanya byabahenda cyane

    - 25/01/2020 - 17:38
  • Sembagare peter

    mwaramutse? jye ibyo Sadati yakoze byo kuvana Rayon mwirushanwa ndamushyigikiye kuko APR kumunsi wintwali yali kongera kumutsinda aba Rayon muratuzi uko duteye twali guhita tumweguza byihuse kubwibyo rero yarebye Kure,gusa ikibabaje nuko tutakin
    nye ilirushanwa
    i rushanwa ryintwali mbese muli macye twabaye ibigwali,gusobanulira abanyarwanda byatugoye nawese ngo ntitujya mwirushanwa ngo kuko hali abanyamahanga twaguze banze KO tugerageza nyumvira nawe koko birababaje biranashekeje.nakumiro

    - 26/01/2020 - 06:57
  • Siboyintore

    Nyumvira nkuyu ngoni PETER nababwira ngo abafana ba kiyoni mbona hari abarenze umuhanda ngo nayanjye uyuse aba mugihugu cg?Uziko rayon ifite ubuzima gatozi?cg ubuse mwari kongera kuyitsinda yikoreye amagi hhh nigikombe mube muretse nubwo mukuru wanyu ferwafa ihari ariko nubundi tugitwara ihari nubwo ba dogori banaga kukiduha mwebwe muzasaakuriza kurugo mpaka

    - 26/01/2020 - 12:08
  • Ff

    Kiyovu nibyiza niyitabire igihe ntambogamizi ifite , naho twe aba Rayon rwose wapi batureke, ubwo Ferwafa ituziye nkizambere, kd Rayyon yubu siyo ya kera bitonde rero

    - 2/02/2020 - 23:27
Tanga Igitekerezo