Kigali: FIFA yagaruye amatsinda y’amakipe ane mu gikombe cy’isi

Inama rusange y’ubutegetsi ya FIFA iteraniye i Kigali yasubijeho gahunda y’amakipe ane muri buri tsinda mu gikombe cy’isi cya 2026 kizaba kigizwe n’amakipe menshi kurushaho.

Iri rushanwa rizabera mu yo muri Amerika, Canada na Mexique byari biteganyijwe ko ribamo amatsinda 16 y’amakipe atatu kuko umubare w’amakipe ubu wakuwe kuri 32 akagirwa 48.

Ariko kugenda neza kw’amatsinda agizwe n’amakipe ane mu irushanwa riheruka muri Qatar mu 2022 byatumye ubutegetsi bwa FIFA bwongera gusuzuma uko bizagenda mu 2026.

Ibi byatumye iryo rushanwa ryari kuba rigizwe n’imikino 80 yongerwa ikaba 104, kuko ubu hongewemo ikiciro gishya cya kimwe cya 16 (1/16) kirimo amakipe 32.

I Kigali, FIFA yemeje ko amakipe abiri ya mbere mu itsinda azajya akomereza muri icyo cyiciro, hamwe n’amakipe umunani ya gatatu yitwaye neza kurusha andi.

FIFA ivuga ko ubu buryo bushya bwo gukina igikombe cy’isi “buzatuma amakipe yose akina nibura imikino itatu, bukanatanga ikiruhuko gikwiye hagati y’amakipe ahanganye”.

Mu Ukuboza(12) gushize perezida wa FIFA Gianni Infantino nibwo yatangaje ko barimo kureba uko haba impinduka mu buryo bwo gukina igikombe cy’isi nyuma y’uko imikino y’amatsinda irangiye mu buryo bwanyuze benshi muri Qatar.

Uburyo bw’amatsinda y’amakipe ane, aho abiri akomeza mu kiciro cyo gukuranamo, nibwo bwakoreshwaga mu gikombe cy’isi kuva cyatangira gukinwa n’amakipe 32 mu 1998.

Ikiciro gishya cya 1/16 gisobanuye ko amakipe azagomba gukina imikino umunani kugira ngo atware iki gikombe, ugereranyije n’irindwi yo mu 2022 muri Qatar.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo