Kigali CC yasanze Zonic Tigers ku mukino wa nyuma wa ’Dafabet RCA T20 Tournament 2022’

Ikipe ya Kigali Cricket Club yasanze iya Zonic Tigers ku mukino wa nyuma w’Irushanwa "Dafabet RCA T20 Tournament 2022" itsinze Telugu Royals ku kinyuranyo cya "wickets" 6.

Muri uyu mukino wabereye i Gahanga kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya KCC ni yo yatsinze tombola ihitamo kubanza kujugunya udupira bizwi nka "Bowling".

Telugu Royals yatangiye ikubita udupira (Batting) yashyizeho amanota 81 muri Overs 17 n’agapira kamwe, abakinnyi bayo bose basohorwa mu kibuga n’aba Kigali Cricket Club bizwi nka "All out Wickets".

Kigali Cricket Club ntiyigeze igorwa n’uyu mukino kuko muri Overs 8 gusa yari imaze gushyiraho amanota 85, mu gihe Telugu Royals yasohoye abakinnyi bane gusa ba KCC. Yatsinze umukino ku kinyuranyo cya Wickets esheshatu.

Steven Wambosi wa Kigali Cricket Club ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho yatsinze amanota 21 mu dupira 12 yakinnye anasohora abakinnyi babiri ba Telugu Royals. Mu dupira 24 yajugunye, bamukoreyeho amanota 11 gusa.

Umukino wa nyuma w’Irushanwa Dafabet RCA T20 Tournament 2022 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022, kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, ukazahuza Kigali Cricket Club na Zonic Tigers guhera saa Tatu n’igice za mugitondo.

Kigali Cricket Club yageze ku mukino wa nyuma wa Dafabet RCA T20 Tournament 2022

Zonic Tigers izakina na KCC ku mukino wa nyuma

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo