‘Kigali Boss Babes’ ngo biteguye kuba bagurira Rayon Sports umukinnyi...uko baserutse kuri Rayon Day 2023 (AMAFOTO)

Itsinda ry’inkumi z’ikimero rya ‘‘Kigali Boss Babes’’ ryemeje ko ari ’’Ibyuki bya Rayon Sports’ ndetse ko biteguye kuba bagurira iyi kipe umukinnyi mu gihe ubuyobozi bwabereka inzira byakorwamo.

Ibi abagize iri tsinda babitangaje ku munsi wa Rayon Day 2023.

Ibi birori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro yizihije uyu munsi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ikaba iya kane muri rusange kuva mu 2019.

Ku wa Gatandatu, byabanjirijwe n’akarasisi k’abafana mu mihanda y’i Nyamirambo, kari kitabiriwe n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aho abakunzi b’iyi kipe bari banafite ibikombe byombi yegukanye mu mwaka w’imikino ushize wa 2022/23.

Nyuma y’akarasisi, abakitabiriye basubiye muri stade, bahahurira n’abandi bavuye mu bice bitandukanye aho basusurukijwe n’abarimo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo, DJ Brianne na DJ Selekta Faba. Hari kandi abavuza ingoma n’aba-acrobatie.

Mbere y’umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnye na Kenya Police FC, bamwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes (Alliah Cool, Christelle, Alicia na La Douce) baratunguranye bamanuka mu kibuga mu mwambaro wa Rayon Sports basuhuza abafana ndetse banafata ifoto y’urwibutso na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele.

Nyuma yo gufata ifoto y’urwibutso na Perezida wa Rayon Sports , mu kiganiro bagiranye na Bob wa Rayon Sports TV , bavuze ko ngo badashimishwa n’abavuga ko Rayon Sports idafanwa n’abakobwa beza nyamara nabo bahari nk’’Ibyuki bya Rayon Sports.

Babajijwe umusanzu wabo ku ikipe, basubije ko biteguye no kuba bagurira iyi kipe umukinnyi mu gihe ubuyobozi bwabereka inzira byakorwamo.

“Kigali Boss Babes’’ yashinzwe muri Mata 2023 igizwe na Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model, Alice La Boss na Alliah Cool.

Allia Cool (wambaye ipantalo y’ubururu) ari na we uhagarariye iri tsinda, ari mu baserutse kuri Rayon Day 2023 mu mwambaro w’iyi kipe

Babwiye Bob wa Rayon TV ko biteguye kuba bagurira iyi kipe umukinnyi, bagatanga nabo umusanzu wabo mu kubaka ikipe bafana

Omar ushinzwe gufata amashusho ya ‘Kigali Boss Babes’ mu bikorwa byabo byose

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo