Kera kabaye CAF yemeye Stade ya Huye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje Stade Huye nka kimwe mu bibuga byujuje ibyangombwa byo gukinirwaho imikino mpuzamahanga ihuza amakipe.

Stade Huye yari imaze igihe ivugururwa kuva tariki ya 23 Mata 2022 ndetse yatwaye agera kuri miliyari 10 Frw mu cyiciro cya mbere.

Urutonde rw’ibibuga byujuje ibisabwa rwashyizwe hanze na CAF muri iki Cyumweru rugaragaza ko Stade ya Huye ari yo yonyine yo mu Rwanda yemerewe kwakira amajonjora ya kabiri y’amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe.

Bisobanuye ko mu gihe APR FC izakina CAF Champions League na AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, zagera mu ijonjora rya kabiri, zakwakirira imikino yazo i Huye.

Stade Huye yatangiye kuvugururwa mu mezi ane ashize hitegurwa umukino u Rwanda rwari kwakiramo Sénégal ku Munsi wa Kabiri w’Amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Gusa, muri Gicurasi CAF yagaragaje ko aho imirimo yari igeze bitatuma u Rwanda rwakirira i Huye, ruhitamo gukinira i Dakar muri Sénégal.

Nubwo kuri ubu Stade Huye yuzuye, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) giteganya ko hazabaho ikindi cyiciro cyo kuyagura ku gice kigana ku i Taba, ikava ku myanya 7900 ikageza ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Uretse iyi mikino ihuza amakipe, biteganyijwe ko kandi ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye Éthiopie mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2022, nabwo umukino uzabera i Huye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo