Ikipe ya Kenya Police yamaze kugera mu Rwanda aho igomba gukina umukino wa gishuti mpuzamahanga na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.
Kenya Police FC yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022. Yageze mu Rwanda izanye ’delegation’ y’abantu 45 barimo abakinnyi 24.
Francis Kahata, David Oluoch, John Ndirangu Lesley Otieno ni bamwe mu bakinnyi bazwi kandi bakomeye bazanye n’iyi kipe.
Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali tariki 27 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni 3000 FRW, 5000 FRW, 10.000 Frw na 20.000 muri VVIP.
Patrick Namenye ushinzwe imishinga muri Rayon Sports niwe wabahaye ikaze aho bacumbitse kuri T 2000 Hotel mu Mujyi wa Kigali
Bamwe mu bakinnyi bayo bishimiye kuba bageze i Kigali
Bazanye Staff nini
/B_ART_COM>