CAF Confederation: Igitego cyo hanze gihesheje AS Kigali itike y’icyiciro kibanziriza amatsinda

AS Kigali yakatishije itike iyijyana mu cyiciro kibanziriza icyo mu matsinda y’imikino ya CAF Confederation isezereye KKCA FC yo muri Uganda banganyije ibitego 3-3 ku giteranyo cy’imikino yombi nyamara AS Kigali igakomeza kuko yinjije igitego itari iwayo.

KCCA yatsinze AS Kigali 3-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Confederation Cup wabereye ku kibuga cya St. Mary’s kitende i Kampala muri Uganda.

Ibitego byose bya KCCA byatsinzwe na rutahizamu wayo Brian Aheebwa winjije icya mbere ku munota wa mbere w’umukino, akaza no gutsinda icya kabiri ku munota wa 37 w’umukino maze igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya KCCA ku busa bwa AS Kigali.

Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri gitangiye, AS Kigali yishyuye igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe. Ni igitego cyinjijwe kuri penaliti na Hakizimana Muhadjiri ahana ikosa ryari rikorewe rutahizamu Aboubacar Lawal mu rubuga rw’amahina.

Brian Aheebwa wari wazonze cyane ba myugariro ba AS Kigali yaje kongera kunyeganyeza inshundura z’izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Bate Shamiru ku munota 75.

KCCA yagerageje uko ishoboye ngo ibone igitego cya kane cyashobora kuyihesha gusezerera AS Kigali nyamara umunyezamu wa AS Kigali Bate Shamiru yitwara neza cyane maze umusifuzi ahuha bwa nyuma mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye bikiri ibitego 3-1.

Ibi bivuga ko uteranije ibitego bibiri AS Kigali yatsinze KCCA kuri mpaga mu mukino ubanza nyuma y’aho iyo kipe ibuze umubare w’abakinnyi bemerewe gukina kuko abandi bari barwaye Covid-19, na kimwe yatsinze none byatumye AS Kigali ikomeza kuko yari ifite ikinyuranyo kinini cy’ibitego yatsinze itari iwayo mu gihe amakipe yombi yanganyaga 3-3 uteranyije imikino yombi.

AS Kigali yari yasezereye Orapa United yo muri Botswana mu ijonjora ry’ibanze muri TOTAL CAF Confederation Cup izahura mu mikino yo mu cyiciro cy’amatsinda n’imwe mu makipe azaba yasezerewe muri 1/16 cya TOTA CAF Champions League.

Brian Aheebwa yatsinze ibitego bitatu wenyine, n’ikindi umusifuzi yanzuye ko yaraririye

Uko yatsindaga igitego, yerekanaga izina rye ati ’’Mwambonye? Njye ndi Ahebwa."

Abakinnyi ba AS Kigali bagowe cyane n’uyu mukino

KCCA yarushije cyane AS Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo