Nyuma y’imyaka irindwi atagaragara mu marushanwa ya Rally, umushoferi wamenyekanye cyane mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, Kayitankore Lionel, yagarutse mu kibuga maze asoza neza irushanwa rya GMT Musha Rally 2026, aho yegukanye umwanya wa gatandatu muri rusange.
Kayitankore, wari utwaye imodoka ya Subaru Impreza GC8 afatanyije na co-driver we Murengezi Shwan, yagaragaje urwego rwiza rw’imikinire muri iri siganwa ryabaye muri iyi weekend, ashimangira ko nubwo yari amaze imyaka myinshi adakina, impano n’ubunararibonye afite byamufashije kongera guhangana ku rwego rwo hejuru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusoza isiganwa, Kayitankore yavuze ko iri rushanwa ritari ryoroshye bitewe n’igihe kinini yari amaze adakina, ariko ko yishimiye kuba yarashoboye kurisoza neza no kwitwara mu buryo bushimishije.
Yagize ati:“Ntibyari byoroshye nyuma y’imyaka irindwi ntakina, ariko impano n’uburambe mfite byamfashije kongera kwisanga mu mukino. Nahanganye n’imodoka zikomeye ndetse n’abashoferi bafite imyiteguro ihagije, ariko ndishimira umusaruro twagezeho.”
Uyu mushoferi yavuze kandi ko ubu yatangiye imyiteguro y’irushanwa rikurikira rya Mountain Gorilla Rally, rimwe mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, aho yizeye kuzitwara neza kurushaho.
Kayitankore yashimiye cyane kompanyi Winner Rwanda yamuteye inkunga ikamufasha kongera kugaruka mu mukino wa Rally nyuma y’igihe kinini awuhagaritse. Yavuze ko ubufatanye afitanye na Winner Rwanda bumutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guhatanira imyanya myiza mu marushanwa ari imbere.
Ati: “Ndashimira Winner Rwanda yanyizeye ikampa amahirwe yo kongera kugaruka mu kibuga. Ubufasha bwayo bwatumye nongera kubona icyizere cyo gukomeza gukina no guteza imbere impano yanjye. Ntegereje byinshi muri ubu bufatanye mu minsi iri imbere.”
Abakunzi ba Rally bakomeje kwakira neza igaruka rya Kayitankore Lionel, umwe mu bashoferi bafite amateka akomeye muri uyu mukino mu Rwanda, aho benshi bemeza ko kugaruka kwe kuzongera ubushyuhe n’ihangana mu marushanwa ari imbere.
By’umwihariko, GMT Musha Rally 2026 yabaye intangiriro nshya kuri Kayitankore Lionel na Murengezi Shwan, ndetse inagaragaza uruhare rwa Winner Rwanda mu gushyigikira impano nyarwanda no guteza imbere umukino wa Rally mu Rwanda.



















/B_ART_COM>