Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema, ntazakina Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma y’uko agize imvune yo mu itako ari mu myitozo.
Benzema yatwaye Ballon d’Or ya 2022 ihabwa umukinnyi w’umwaka mu mupira w’amaguru nyuma yo gufasha Real Madrid kwegukana Champions League na La Liga.
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatangaje ko yagize imvune mu ivi ndetse atazabasha kugaragara mu Gikombe cy’Isi.
Iti "Ikipe yose isangiye agahinda ka Karim kandi iramwifuriza gukira vuba."
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa ryatangaje ko MRI yakorewe yagaragaje ko imvune ishobora kumara ibyumweru bitatu.
U Bufaransa buri mu Itsinda D hamwe na Australia bizahura tariki ya 22 Ugushyingo, Danemark bizakina tariki ya 26 Ugushyingo na Tunisia bizahura tariki ya 30 Ugushyingo.
Umutoza Didier Deschamps afite kugeza ku wa Mbere kuba yatangaje umusimbura wa Benzema watsinze ibitego 37 mu mikino 97 yakiniyemo u Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi giheruka.
/B_ART_COM>