Umunya-Kenya Karan Patel uri mu bahataniye kwegukana Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu Modoka kugeza uyu munsi, yagaragaje ko ashobora kwitwara neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2022 yatangijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri 2022, asiga abandi ku gace kihariye kakiniwe kuri Kigali Height.
Rwanda Mountain Gorilla Rally iri gukinwa ku nshuro yayo ya 22, yitabiriwe n’abapilote bose bayoboye Shampiyona Nyafurika muri uyu mwaka ari bo Umunya-Zambia Leroy Gomes, Umunya-Kenya Karan Patel, Umunyarwanda Giancarlo Davite n’Umunya-Kenya Jeremy Wahome.
Iri siganwa ryo mu Rwanda ribanziriza irya nyuma rizakinirwa muri Zambia mu kwezi gutaha k’Ukwakira, ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe na Gakwaya Christian uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka.
Imdoka umunani zihatana muri Shampiyona ya Afurika, kongeraho izindi 12 zihatana muri Shampiyona y’u Rwanda, ni zo zitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022.
Agace kihariye kakinwe kuri uyu wa Gatanu, kuri Kigali Height, kasize Karan Patel wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona Nyafurika, ari we wigaragaje aho yakoresheje umunota umwe, amasegonda 53 n’ibice bitanu ari mu modoka ya Ford Fiesta R5, aho afatanya na Khan Taussef.
Yakurikiwe n’Umunya-Zambia Leroy Gomes wa mbere muri Afurika uyu munsi, yasize amasegonda ane mu gihe Wahome Jeremiah wo muri Kenya yabaye uwa gatatu.
Anwar Hamza (Kenya), Jas Mangat (Uganda), Kimathi McRae (Kenya) na Wahome Maxime (Kenya) bakurikiyeho mu yindi myanya ine isigaye.
Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yavuze ko bishimiye uko isiganwa ry’uyu mwaka ryatangiye ndetse rikaba ryitabiriwe n’abatari bake.
Ati “Ni irushanwa ryatangiye neza, ryagenze neza nk’uko mubibonye, ntawagize impanuka kandi ryitabiriwe n’abantu benshi. Bigaragaza ko iki gikorwa cyishimiwe.”
Yakomeje agira ati “Nka Minisiteri ishyigikira imikino yose nta n’umwe uvuyemo, turishimira ko u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’imikino itandukanye.”
Ku wa Gatandatu ni bwo hazaba haba umunsi wa mbere w’isiganwa nyir’izina mu mihanda yo mu Bugesera; Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha.
AMAFOTO: RAC
/B_ART_COM>