Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 ahigitse Leroy Gomes (Amafoto)

Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Taussef mu modoka ya Ford Fiesta R5, yegukanye Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryabaga ku nshuro ya 22, atuma uzegukana Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu Modoka azamenyekanira muri Zambia mu kwezi gutaha kuko uwa mbere akiri Leroy Gomes wabaye uwa kabiri kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022.

Wari umunsi wa gatatu wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, uwa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka, wakurikiye uwa kabiri wakinwe ku wa Gatandatu, wo warangire hayoboye Umunya-Zambia Leroy Gomes n’ikinyuranyo cy’amasegonda 20,3.

Imodoka 17 zitarimo ebyiri zavuyemo ku wa Gatandatu ni zo zatangiye isiganwa mu muhanda wa Kamabuye ubwo hakinwaga agace ka cyenda ku ntera y’ibilometero 27,07 byarangiye Karan Patel ayoboye, arusha Leroy Gomes amasegonda 18,9.

Bavuye Kamabuye, abasiganwa 15 batarimo Giancarlo Davite na Nyanzi Issa batasoje agace kabanje, berekeje i Gako mu gace ka 10 aho bakoze intera y’ibilometero birindwi, yegukanwa n’Umugande Jas Mangat warushije Leroy Gomes isegonda rimwe n’ibice birindwi naho Karan Patel aba uwa gatanu arushwa amasegonda abiri n’ibice birindwi.

Kugeza aha, Gomes yari ayoboye urutonde rusange arusha amasegonda abiri n’ibice bine Patel wamuryaga isata burenge. Uyu Munya-Kenya yahinduye ibintu ubwo yigaragazaga mu gace ka 11 kakiniwe mu muhanda wa Kamabuye, agatwara asize amasegonda 12,3 Gomes wakabayemo uwa gatatu inyuma ya Anwar Hamza.

Kalimpinya Queen wahagurukaga nyuma ari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, ntiyasoje aka gace kuko yagize ikibazo cy’imodoka, hategerezwa iminota irenga itanu harebwa niba bishoboka ko yakomeza isiganwa. Byarangiye byanze burundu nubwo kimwe n’abari bayoboye isiganwa, yavugwaga cyane n’abatari bake i Nemba, bari baje kwihera ijisho uko imodoka zisiganwa ivumbi rigatumuka.

Agace ka nyuma (ka 12) kareshya n’ibilometero birindwi mu muhanda wa Gako, nta kinini kari guhindura ariko by’umwihariko, Karan Patel yashimangiye ko amaze kumenyera Rwanda Mountain Gorilla Rally yabayemo uwa kabiri mu 2021 ubwo yakegukanaga asize Anwar Hamza na Leroy Gomes bakurikiranye mu myanya itatu ya mbere.

Nyuma y’uduce 12 twakozwe uyu mwaka (ukuyemo aka munani katakinwe), Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 19, amasegonda 40 n’ibice bitatu ku ntera y’ibilometero 171,29.

Yakurikiwe na Leroy Gomes yarushije amasegonda 13,2 naho uwa gatatu aba Umunya-Kenya Anwar Hamza wasizwe umunota umwe, amasegonda 41 n’ibice bitanu.

Umugande Jas Mangat, Wahome Jeremiah (Kenya), Kimathi McRae (Kenya), Dunca Mubiru (Uganda), Kansiime Jonas (Uganda), Umunyakenyakazi Wahome Maxime na Busulua Fred Kitaka (Uganda) baje mu yindi myanya 10 ya mbere.

Abasoje mu myanya ine ya nyuma yakurikiyeho ni Din Imtiaz (Burundi), Gakwaya Jean Claude (Rwanda), Kanangire Christian (Rwanda) na Balondemu Gilberto (Uganda).

Imodoka eshatu zitasoje kuri uyu munsi wa nyuma wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 zirimo Subaru Impreza ya Miss Kalimpinya Queen yavuyemo mu gace ka 11, Giancarlo Davite (Rwanda) na Nyanzi Issa (Uganda) mu gace ka cyenda.

Kalimpinya yavuze ko ari "Irushanwa ritari ryoroshye kuko ni irushanwa rimara igihe kinini, bisaba kwitegura cyane, kandi no kurikina bwa mbere nta nararibonye uragira, ntabwo ryari irushanwa ryoroshye ariko rirangiye kandi turanezerewe."

Ngabo Olivier wamufashaga muri iri siganwa, yavuze ko bari bapanze kugendera muri ’vitesse’ ya kabiri, ariko imodoka iza kugira ikibazo.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian uriyobora yavuze ko bishimiye uko ryagenze.

Ati "Navuga ko ari isiganwa ryagenze neza kuva twatangira ku wa Gatanu kugeza kuri uyu munsi. Iyo nta mpanuka yabaye cyangwa ngo hagire undi muntu ugira ikibazo, riba ryagenze neza. Ikindi kigaragaza ko ryagenze neza ni umubaere w’imodoka zarangije."

Yakomeje avuga ko no kuba mu duce tubiri twa nyuma hari hakirimo ihangana rya babiri ba mbere ku rutonde rwa Shampiyona Nyafurika biri mu byatumye iri rushanwa rikomera kurushaho.

Uwegukanye Shampiyona ya Afurika ya 2022 azamenyekana mu kwezi gutaha

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 ryari isiganwa rya gatanu ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu Modoka mu 2022, ndetse ni ryo ryabimburiraga irya nyuma rizabera muri Zambia hagati ya tariki ya 21 n’iya 23 Ukwakira kuko iryo muri Afurika y’Epfo ryari kuba mu Ugushyingo ryakuweho.

Ku rutonde rusange mbere yo gukina Zambia International Rally, Leroy Gomes ayoboye urutonde n’amanota 126, akurikiwe na Karan Patel ufite amanota 105.

Kugira ngo Gomes yegukane Shampiyona Nyafurika bizasaba ko azasoreza mu myanya irindwi ya mbere mu isiganwa rizabera iwabo muri Zambia, ni mu gihe Karan Patel yaba yaryegukanye.

Uwegukanye isiganwa ahabwa amanota 30, uwa kabiri 24, uwa gatatu 21, uwa kane 19 naho uwa gatanu agahabwa amanota 17. Uwa gatandatu abona 15, uwa karindwi 13 naho uwa munani 11.

Karan Patel yabaye uwa mbere mu isiganwa ryabereye muri Kenya, Tanzania no mu Rwanda, aba n’uwa gatandatu muri Uganda mu gihe atakinnye irya mbere ryabereye muri Côte d’Ivoire.

Iri siganwa ryabereye muri Afurika y’Iburengerazuba bwo hagati ryatwawe na Leroy Gomes wabaye uwa kabiri muri Kenya, Uganda, Tanzania no mu Rwanda.

Kudasoza Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 byatumye Umunyarwanda Giancarlo Davite ahita atakaza umwanya wa gatatu muri Afurika ahubwo agera ku wa karindwi n’amanota 38 yari asanganywe.

Hamza Anwar na Jeremiah Wahome bo muri Kenya banganyije amanota 55 ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, Jas Mangat afata umwanya wa gatanu n’amanota 48 mu gihe McRae Kimathi afite amanota 43 ku mwanya wa gatandatu.

Umunyakenyakazi Maxime Wahome ari ku mwanya wa cyenda n’amanota 28, arushwa atandatu n’Umugande Yasin Nasser utaritabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022.

Leroy Gomes wari utwaye Ford Fiesta R5, yahagurukaga mbere y’abandi ku Cyumweru

Karan Patel na we yari atwaye Ford Fiesta R5

Imodoka yari itwawe na Anwar Hamza mu gace kakiniwe Kamabuye

Jas Mangat yegukanye agace kamwe muri tune twakinwe ku munsi wa nyuma

Jeremiah Wahome wo muri Kenya

McRae Kimathi yakinaga Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 ku nshuro ya kabiri

Maxime Wahome ni umwe mu bagore babiri barushanyijwe muri Rally y’uyu mwaka

Imodoka yari itwawe na Duncan Mubiru wo muri Uganda

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude bahatana muri Rwanda Mountain Gorilla Rally batwaye mu 2019

Subaru Impreza ya Busulua Fred Kitaka

Din Imtiaz wo mu Burundi atwaye Subaru Impreza

Kanangire Christian na Mujiji Kevin muri Subaru Impreza

Nyanzi Issa ukina na Nasser Samir, bombi bakomoka muri Uganda

Balondemu Gilberto ntiyabashije gusoza isiganwa ryo ku Cyumweru

Kalimpinya Queen wakinanaga na Ngabo Olivier, na we ntiyasoje agace ka 11

Karan Patel yabashije gukuramo amasegonda 20 yarushwaga na Gomes

Jas Mangat amanuka i Nemba mu gace ka Kamabuye

Ford Fiesta R5 ya Leroy Gomes iparitse kuri Kigali Convention Centre ahatangiwe ibihembo

Amabendera y’ibihugu byaturutsemo abapilote bitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022

Ford Fiesta R5 za Karan Patel na Gomes basoje mu myanya ibiri ya mbere

Imodoka ya Karan Patel n’iya Anwar Hamza wabaye uwa gatatu

Ibihembo byari byateguwe ari byinshi

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian mu muhango wo guhemba

Abanya-Kenya bari baje gushyigikira bagenzi babo

Anwar Hamza na Adran Din bakinana babaye aba gatatu

Gakwaya Christian uyobora RAC ahereza igihembo Urshilla Gomes ukinana na Leroy Gomes

Byari ibyishimo kuri Gomes wabaye uwa kabiri nubwo atabashije gutsindira mu Bugesera

Ba Gomes bahanze amaso irushanwa risoza rizabera iwabo muri Zambia

Karan Patel na mugenzi we Khan Tauseef bamaze gushyigikirizwa igihembo cy’umwanya wa mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022

Indirimbo yubahiriza Kenya yaririmbwe kuri Kigali Convention Centre

....na Champagne ira.....

Batatu ba mbere bahawe Akabanga ka Nyirangarama

Patel Karan yavuze ko yishimiye kongera gusiganwa mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

AMAFOTO: RAC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo