Kanombe:Isange FC yizihije isabukuru y’imyaka 3 (AMAFOTO)

Ikipe ya Isange FC yizihije imyaka 3 imaze ishinzwe, bishimira uko iyi kipe yabafashije gukora Siporo, kugirana ubusabane ndetse abakiri bato bayirimo bagashakirwa amakipe.

Iyi kipe y’abasheshe akanguhe ibarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagali ka Karama.

Isange FC yashinzwe mu mwaka wa 2023, igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze mu gukora siporo cyane cyane mu bakuze no kubaka indangagaciro z’imyitwarire myiza no guharanira ko abakiri bato babarizwamo bashakirwa amakipe bagakomeza kugaragaza impano zabo.

Mu gihe gito imaze ibonye izuba, iyi kipe imaze kuba intangarugero kubera imyitwarire myiza y’abakinnyi bayo, imiyoborere ifite icyerekezo ndetse n’ubufatanye bugaragara hagati y’abayigize.

Uyu munsi mukuru wari umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa aho Isange FC yavuye n’aho igeze, unaba n’umwanya wo gushimira abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana bagize uruhare mu rugendo rwayo.

Habaye n’umukino wa nyuma wahuje Team Kabanda na Team Raul, Team Kabanda aba ariyo yegukana igikombe.

Abitabiriye uyu munsi bagaragaje ko Isange FC itari ikipe ishingiye gusa ku ntsinzi, ahubwo ari umuryango uharanira iterambere rusange, wubakira ku bumwe, icyubahiro n’indangagaciro z’ubwitange.

Mu ijambo rye, Perezida wa Isange FC, Museveni, yashimye intambwe imaze guterwa n’iyi kipe kuva yashyirwaho, ashimangira ko nubwo imyaka ari mike, icyerekezo ari kinini.

“Isange FC yavutse mu 2023. Yavutse nk’umushinga w’icyizere, ubumwe n’inzozi zo kuzamura siporo mu bakuze cyane cyane ababarizwa muri Karama kandi murabizi ko siporo ari ubuzima. Ibyo tumaze kugeraho ni igihamya cy’uko iyo dufatanyije, nta kidashoboka,” .

Yakomeje asaba abakinnyi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, umurava no gukunda ikipe, anashimira abafana n’abaterankunga bagiye bahagarara hafi Isange FC mu bihe byose.

Yongeyeho ati "“Ejo hazaza ha Isange FC ni heza. Turashaka ikipe iramba, itanga umusanzu mu mupira w’amaguru kandi igahesha ishema abayigize n’abayikunda.”

Mu gusoza uyu munsi mukuru w’isabukuru, ubuyobozi bwa Isange FC bwagaragaje ko iyi sabukuru itari iherezo, ahubwo ari intangiriro y’indi ntambwe ikomeye.

Mu myaka iri imbere, Isange FC iteganya kwagura ibikorwa byayo, kongera ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, no gushyira imbere imishinga igamije iterambere rirambye ry’ikipe.

Harateganywa kandi gahunda zo kuzamura impano, ndetse no kubaka Isange FC ikomeye atari mu kibuga gusa, ahubwo no mu ruhare igira mu iterambere rusange.

Team Raul yageze ku mukino wa nyuma

Team Kabanda nayo yageze ku mukino wa nyuma

Museveni Robert, Perezida wa Isange FC yishimiye uko uyu munsi bizihirijeho imyaka 3 wagenze

Umukinnyi w’irushanwa yahambwe n’umuyobozi wa Radio Fine FM akaba n’umunyamuryango wa Isange FC

Ignace, umutoza mwiza w’irushanwa yahembwe n’umuyobozi wa Melano Bar , Aline. Melano Bar nayo iri mu bateye inkunga iki gikorwa

Shyaka watsinze ibitego byinshi (6 ) muri iri rushanwa yahembwe na Perezida wa Amasha FC yari yatumiwe muri uyu munsi mukuru

Yassin, kapiteni y’ikipe ya Isange ( Team Kabanda ) yatwaye igikombe yahembwe n’umunjyanama w’ikipe, Afande Egide

Museveni yavuze ko ibyo bamaze kugeraho ari ikimenyetso cy’uko abishyize hamwe ntakibananira. Yakomeje asaba abakinnyi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, umurava no gukunda ikipe, anashimira abafana n’abaterankunga bagiye bahagarara hafi Isange FC mu bihe byose.

Peter, umunyamabanga wa Isange yishimira igikombe begukanye

Nuru ushinzwe ’event’ muri Isange, akata ’cake’ n’umugore we wari wamuherekeje muri iyi sabukuru

Museveni, Perezida wa Isange yashimiye abagize uruhare bose muri uyu munsi mukuru ndetse anashimira abaje kubashyigikira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo