Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yageze i Kigali mu ijoro ryakeye aho yitabiriye igikorwa cya ’Legends in Rwanda’.
Tariki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abahoze bakina Umupira w’Amaguru, ryateguye igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 ku nshuro ya mbere.
Tariki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.
Gatete Jimmy, Khalifou Fidila wahoze ari Kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bari mu bagitumiwemo i Kigali.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Jimmy Gatete ukiri ku mitima y’Abanyarwanda batari bake, yageze i Kigali aho yari akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gatete wakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010.
Ni umwe mu bafite amateka akomeye muri ruhago y’u Rwanda kubera ibitego yatsinze ibihugu birimo Uganda, Ghana na Nigeria ndetse yari mu Amavubi yakinnye Igikombe cya Afurika mu 2004.
Uretse Ikipe y’Igihugu, Jimmy Gatete yakiniye amakipe arimo Inter Star yo mu Burundi aho yavukiye, Mukura Victory Sports, Rayon Sports, APR FC, Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo, St George yo muri Ethiopia na Police FC.
Ni umwe mu bigeze gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe bise FAPA (Former Amavubi Players’ Association) hagamijwe gukomeza gushyigikirana no gutanga inama ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Jimmy Gatete yageze i Kigali mu ijoro ryakeye
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yagiye kwakira Gatete ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe